Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Imari n’Imigabane, yahuje ibigo by’imari n’amasosiyete y’ubwishingizi muri Hoteli Umubano, ibigo by’imari byigishijwe uburyo bwo gufatwa ibipimo ngo bihabwe inguzanyo byizewe kuzishyura (credit rating).
Nk’uko byatangajwe n’ushinzwe amategeko mu kigo cy’imari n’imigabane, Furaha Charles, ngo iyi nama bayiteguye kugira ngo bashobore kumvisha abakiriya babo (amasosiyete n’ibigo by’imari) bajya bakenera kugurisha imigabane no kwiguriza amafaranga, banashobore kubumvisha akamaro ko gukorerwa igenzura.
Furaha yatangaje ko ubu buryo buzatuma ibigo by’imari bigirirwa icyizere n’abashoramari, bakabagana ari benshi kuko baba babona niba uwo bagurije amafaranga azashobora kuyishyura.
Nk’uko byagaragajwe na Sam Omukoko waturutse muri Metropol Corporation Ltd, sosiyete yo muri Kenya isanzwe ifata ibipimo by’ibigo by’imari, yatangaje ko gufata ibipimo bishobora kugirira umumaro ibigo by’imari bito n’ibiciriritse, kuko bituma abashoramari babona ishingiro ry’icyizere ko bazasubizwa amafaranga yabo.
Muri aya mahugurwa ibigo by’imari byigishijwe uburyo bwo kwaka inguzanyo zishingiwe n’indi sosiyete (Third party). Ngo ubu buryo ikigo cy’imari cyaka inguzanyo kikishingirwa n’indi sosiyete igihe uhombye ikiyemeza kukwishyurira.
Ubu buryo ngo aho butandukaniye no kwaka inguzanyo mu mabanki, ni uko bwo bushobora gutanga inguzanyo z’igihe kirekire.
N’ubwo aya mahugurwa yatanzwe n’Ikigo cy’Imari n’Imigabane, ntabwo ubu buryo bushobora gukoreshwa n’umuntu ku giti cye ngo abe yagurizwa. Ibi bizajya bikorwa ku bigo by’imari bijya bikenera kwiguriza amafaranga cyangwa igihugu ubwacyo.
Ngo kugurizwa amafaranga biciye mu isoko ry’imigabane bisanzwe bikorwa gusa amasosiyete menshi ntarabyitabira. Mu Rwanda ikigo cyakorewe isuzuma (Credit rating) ni Banki ya Kigali (BK) ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.
Aya mahugurwa yatanzwe n’amasosiyete asanzwe akora muri uyu mwuga, harimo iyo muri Afurika y’Epfo ndetse na Metropol Corporation Ltd yo muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO