00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harashakishwa uburyo bwo kugabanya ibihahwa hanze

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 3 November 2012 saa 07:29
Yasuwe :

Minisiteri yubucuruzi n’inganda ivuga ko ubucuruzi bwambuka umupaka buhagaze neza ugereranyije n’umwaka ushize, ariko bimwe mu bicuruzwa nk’umusaruro w’i ngano ngo bitwara amafaranga mesnshi mu kubivana hanze.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere Ugushyingo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri w’Ububucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka, yavuze ko ubucuruzi mpuzamahanga [ni ukuvuga ibyoherezwa hanze n’ibiva hanze biza mu Rwanda] bugenda neza. Yongeyeho ko hari ahagaragara (…)

Minisiteri yubucuruzi n’inganda ivuga ko ubucuruzi bwambuka umupaka buhagaze neza ugereranyije n’umwaka ushize, ariko bimwe mu bicuruzwa nk’umusaruro w’i ngano ngo bitwara amafaranga mesnshi mu kubivana hanze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere Ugushyingo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisitiri w’Ububucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka, yavuze ko ubucuruzi mpuzamahanga [ni ukuvuga ibyoherezwa hanze n’ibiva hanze biza mu Rwanda] bugenda neza. Yongeyeho ko hari ahagaragara ubusumbane ku bicuruzwa bicuruzwa byo mu Rwanda, bityo hakaba hakwiye kongerwa ingufu mu kongera no gutunganya musaruro wo mu Rwanda kugira ngo na wo ujye guhangana n’ibindi bicuruzwa byo mu mahanga.

Yavuze ko hazongererwa ubushobozi igihingwa cy’ingano cyane cyane, kuko gitwara miliyoni zisaga 30 zijya hanze y’u Rwanda kugura ifu y’ingano n’ifarini kuko ikorerwa mu Rwanda itaba ihagije.

Ibi binemezwa n’abacuruzi twaganiriye bakorera mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ifarini ikorwa mu ngano ari kimwe mu bicuruzwa bikoreshwa cyane buri munsi. Abenshi bavuga ko mu byo kurya byoroheje birimo imigati n’amasambusa hamwe na Capati ibyinshi bikorwa mu ifarini, bityo ko mu gihe hazashyirwa ubushobozi mu gutunganya umusaruro w’ ingano ifarini izaboneka ari nyinshi mu Rwanda.

Mu bindi MINICOM yatangaje bizongererwa ubushobozi ni uruganda rw’ikawa, aho mu mwaka utaha ruzaba rwohereza hanze ikawa yongerewe agaciro. Hazanihutishwa ibikorwa remezo ku nganda eshanu z’icyayi biteganyijwe ko zizaba zaratangiye ibikorwa mu mwaka wa 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages