Imirimo yakorerwaga ku cyambu cya Mombasa igiye kwiyongera mu gihe kingana n’amezi atatu, ibi bikaba byatangajwe n’ikigo gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro mu gihugu cya Kenya (KRA).
Igikorwa cyo kongera ibikorwa kuri iki cyambu byatangiye kuri uyu wa Gatatu twashoje ejo hashize cyiswe gushaka ibisubizo byihuse. Umwe mu bayobozi b’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro muri Kenya Namu Wambui yagize ati " Twarangije gutegura ibyangombwa byose kugirango imirimo yakorerwaga kuri iki cyambu yiyongere ."
Kongera ibikorwa ku cyambu cya Mombasa bije gufasha ibihugu bikoresha iki cyambu birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda ndetse na Congo-Kinshasa byakoreshaga icyambu cya Dar es-Salaam muri Tanzaniya ubu kirimo kwagurwa.
Ubwiyongere bw’ibikorwa kuri iki cyambu ntibikuyeho igenzura rikorerwa ibicuruzwa bihanyuzwa ahubwo bigiye gukorana ubushishozi kandi byihutishwe.
Wambui ushinzwe ibikorwa bya KRA yagize ati " Umuntu uzajya aza kwakira ibicuruzwa bye hano ntazajya amara iminsi, amasaha 48 arahagije ngo umuntu abe abonye ibicuruzwa bye."
Icyambu cya Mombasa gifasha ibi bihugu kwakira ibicuruzwa biturutse hirya no hino ku isi, cyane cyane ku isoko mpuzamahanga rya Dubai.


















TANGA IGITEKEREZO