Tariki 7 Kanama 2012 nibwo hasojwe ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 15 ryaberaga i Gikondo ho mu Karere ka Kicukiro aho hahembwe abarushije abandi kumurika neza no kwakira ababagannye.
Ibyo birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abamaze iminsi bamurikira i Gikondo, aho Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Mbundu Faustin yashimiye abitabiriye imurikagurisha bose abashishikariza kuzitabira n’iritaha muri 2013.
Mbundu yavuze ko iri murikagurisha ubusanzwe ribimburira andi abera mu Ntara zinyuranye z’igihugu. Ayo mamurikagurisha akaba azaba mu Gushyingo n’Ukuboza.
U Rwanda ruzitabira kandi andi mamurikagurisha azabera mu Karere nko muri Uganda, Congo Brazaville na Mozambique.
Muri iri soza ry’imurikagurisha, abamuritse ibikorwa byabo neza kurusha abandi hahaherewe amashimwe. Abo bahembwe bakaba baratoranijwe hagendewe ku ngingo zihamye, nko kugaragara neza, kugira gahunda nziza hagati yabo, gutanga ubutumwa bwumvikana, kwakira neza abakiriya n’ibindi.
Ikigo cyahize ibindi mu kwakira abantu neza cyabaye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ubwishingizi (RSSB), naho igihugu cyamuritse neza kurusha ibindi cyabaye Pakistan, ikigo cyabonye igihembo gisumba ibindi cyo kiba BRALIRWA.
Avuga kandi ashimira ababonye amashimwe, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, François Kanimba yabashimiye ubwitange bagize, ashimira n’abitabiriye imurikagirisha muri rusange.
Yagize ati “Kuba mwaraje kumurika ni amahirwe mwagize yo kumenyekanisha ibyo mukora. Ibi byongera agaciro k’ibyo muba mwaje kumurika.”
Minisitiri Kanimba yishimiye ko iri murikagurisha ryerekanye ingufu abikorera bafite, abizeza ko igihugu gifatanyije na Minisiteri y’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afurika (MINEAC) bizabongerera ingufu.
Iri murikagurisha ryashojwe, ryari ryatangiye ku itariki 25 Nyakanga 2012, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika bagera kuri 500 baturutse mu bihugu byo ku Migabane itandukanye y’isi.


















TANGA IGITEKEREZO