00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyange Industries yahawe icyemezo cya ISO 22000

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 August 2012 saa 04:32
Yasuwe :

Ikigo cy’inzobere mu buziranenge cyo mu Bufaransa cya Bureau Veritas cyahaye icyemezo cyiswe ISO 22000:2005 uruganda rw’Inyange ku bwo gukora ibinyobwa n’ibiribwa bikoranye isuku.
Iki cyemezo kivuze ko ubu Inyange Industries igiye ku rwego mpuzamahanga nk’izindi nganda zikomeye ku isi.
Gahunda yo gutanga iki cyemezo yari ifite intego ebyiri: kuzamura ubushobozi bw’uruganda hagabanywa ibiciro ndetse no kurushaho gushimisha abakiriya hakorwa ibikenewe n’abakiriya kandi bifite ubuziranenge (…)

Ikigo cy’inzobere mu buziranenge cyo mu Bufaransa cya Bureau Veritas cyahaye icyemezo cyiswe ISO 22000:2005 uruganda rw’Inyange ku bwo gukora ibinyobwa n’ibiribwa bikoranye isuku.

Iki cyemezo kivuze ko ubu Inyange Industries igiye ku rwego mpuzamahanga nk’izindi nganda zikomeye ku isi.

Gahunda yo gutanga iki cyemezo yari ifite intego ebyiri: kuzamura ubushobozi bw’uruganda hagabanywa ibiciro ndetse no kurushaho gushimisha abakiriya hakorwa ibikenewe n’abakiriya kandi bifite ubuziranenge ndetse bikurikije n’amategeko.

Uruganda Inyange rugaragara mu Rwanda nk’uruzana udushya dore ko ari na rwo rwa mbere rwashyizeho imashini zitanga amata hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Uru ruganda rutunganya amata, imitobe itandukanye ndetse n’amazi ubu byose bikaba bimaze kugera ku isoko mpuzamahanga nko mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Congo Brazzaville.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages