Bloom Hotel iherereye mu murenge wa Kimironko igaragara neza inyuma; ifite inyubako nziza ndetse n’ubusitani bwiza, ariko ahategurirwa amafunguro haragaragara umwanda mwinshi udakwiye kuba ahantu nk’aho.
Ubwo abakozi b’Umujyi wa Kigali bashinzwe isuku basuraga iyi hoteli ahagana saa tanu z’amanywa bakiriwe n’abantu barenze umwe. Uwa mbere ati “ Mukomeze, abashinzwe kwakira abashyitsi bari imbere", undi ati " uriya niwe ushinzwe kwakira abashyitsi”.
Nyuma y’igihe kingana n’iminota 10 twaje kugera ku mukobwa umwe atubwira ko hoteli idakora. Abashinzwe isuku basabye uwo mukobwa wanze kwivuga izina rye ko yabafasha akabatembereza mu byumba, ahategurirwa ifunguro ndetse no mu bwiherero, nawe ati “ nta kibazo tugende”.
Iyo winjiye uhera aho bacururiza ibinyobwa ho ubona nta kibazo, isuku ni yose! Iyo wigiye imbere gato uhingukira aho bategurira ibiribwa; ameza ahari ubona afite ibara ry’umuhondo ariko hajemo n’ibara ry’umukara, hepfo hateretse firigo. Twarinze tuhava tutazi ikirimo kuko ba nyiri hoteli banze kuyifungura.
Imbere gato hari ahabikwa ibiribwa (magasin) huzuye imifuka n’amasashi, yewe n’ibikombe byashizemo ibikoresho nka mayonnaise, ubuki n’ibindi.
Noneho wagera mu gikoni ho ni agahomamunwa! Imbabura iraka, iteretseho isafuriya, iruhande iburyo nko muri metero ebyiri hari ubwiherero busa nabi kandi bunuka, umwobo umenwamo amazi mabi usa nabi cyane n’ibesani irimo amasahane atumbitse mu mazi mabi. Inyuma gato hari umugabo urimo kubaka icyokezo.
Uko abashinzwe isuku babaza abahagarariye hoteli ni nako abakozi banyuranagamo biruka bafite amasahani mu ntoki.
Nyuma y’akanya katari gato, nyiri hoteli Michel Musafiri yaje kuhagera avuga ko yishimiye uko gusurwa batunguwe, ati “Mujye muhora mudusura.”
Yaje kubazwa impamvu hoteli ye ifite umwanda, asubiza ati “ nicyo kinzanye hano kugirango mbasobanurire... Ubundi iyi hoteli yari iy’undi muntu utari jye, ndi mushya ariko ndimo ndashaka gukora uko nshoboye kugirango ngarure isuku muri iyi hoteli", ati " ahubwo nibazaga uburyo bahakoreraga bikanyobera".
Tumukunde Hope, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Michel Musafiri ko bataje guhana ahubwo baje kwigisha, ati” nitugaruka tugasanga ari uku bimeze tuzagufatira ibihano”.
Bloom Hotel n’ubundi isanzwe isanzwe ivugwaho umwanda mu mikorere yayo nk’uko byatangajwe n’abayobozi bashinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali bemeza ko n’ubundi ihora mu majwi mu mahoteli arangwamo umwanda.


















TANGA IGITEKEREZO