Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Kenya Commercial Bank (KCB) imaze kunguka amashiringi ya Kenya asaga miliyoni ijana; n’ubwo bimeze gutya ariko, aho yatangiriye gukorera mu gihugu cya Kenya, yahombye amashilingi agera kuri miliyoni 300 mu mwaka wa 2010.
Mu kiganiro na Business Daily yo kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi Mukuru wa KCB Maurice Toroitich yagize ati:” Muri uku kwezi tumaze gutanga akazi ku bantu basaga 200, kugirango dutange serivisi zifatika ndetse n’abakiliya bacu barusheho kubona umusaruro”.
Mr Toroitich kandi avuga ko banki ahagarariye ifite intego yo kugira abakiliya benshi mu gihugu.
Uretse iyi banki (KCB) imaze umwaka urenga ifunguye imiryango mu Rwanda; mu ntangiriro z’uyu mwaka indi Banki yitwa Equity Bank nayo yafunguye imiryango, kugeza ubu ikaba ifite abakozi basaga ibihumbi bibiri.
Abayobozi b’izi banki zombi bakaba bavuga ko bazakomeza gukora iyo bwabaga kugirango serivisi zirusheho kunozwa.


















TANGA IGITEKEREZO