00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Isoko rya Kimironko ku isonga mu kugira ibiciro bihanitse

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 21 December 2012 saa 09:57
Yasuwe :

Mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, isoko rya Kimironko ni ryo riza ku isonga mu kugira ibiciro by’ibiribwa biri hejuru ugereranyije n’iby’andi masoko harimo n’aya kijyambere aho umuntu yagatekereje ko ari yo yagira ibiciro biri hejuru kubera ibyakoreshejwe yubakwa.
Mu masoko twasuye batubwiye ibiciro bacuruzaho, irya Kimironko riba ari ryo dusangana ibiciro binini mu bicuruzwa abantu bakunze gukenera.
Mu isoko rya Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ikilo cy’igitoki twasanze (…)

Mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, isoko rya Kimironko ni ryo riza ku isonga mu kugira ibiciro by’ibiribwa biri hejuru ugereranyije n’iby’andi masoko harimo n’aya kijyambere aho umuntu yagatekereje ko ari yo yagira ibiciro biri hejuru kubera ibyakoreshejwe yubakwa.

Mu masoko twasuye batubwiye ibiciro bacuruzaho, irya Kimironko riba ari ryo dusangana ibiciro binini mu bicuruzwa abantu bakunze gukenera.

Mu isoko rya Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ikilo cy’igitoki twasanze kigura hagati y’amafaranga 160 na 180, mu isoko rya kijyambere rya Kigali “Kigali City Market KCM” riri mu mujyi wa Kigali rwagati dusanga kigura 150 mu gihe Kimironko kigura 200.

Isoko rya kijyambere ryo mu mujyi hagati ibiciro byaryo biri hasi cyane ugereranyije n'andi ya hano muri Kigali

Ikindi gucuruzwa twabajije ni ibirayi, aho twasanze Kimironko bigura amafaranga 250 ku kilo, ku Kimisagara bikagura 200 mu gihe KCM ari 200 ku kilo.

Ku bijyanye n’isukari, ku Isoko rya Kimironko ikilo cyayo kigura amafaranga 900, Kimisagara kikagura 800 mu gihe muri KCM ari hagati ya 700 na 800.

Mu kumenya impanvu ibiciro bya Kimironko biri hejuru ugereranyije n’iby’ahandi, Mukamusoni Chantal ucururiza muri iri soko yaratubwiye ati “Ni byo koko ibiciro biri hejuru. Biterwa n’aho dukorera kuko ari ahantu hatuwe n’abifite, batifuza kugendana ibihahwa babivanye kure.”

Kayijuka Bonaventure na we ukorera mu isoko rya Kimironko, yunganira mugenzi we agira ati “Impamvu ni aho isoko ryacu riherereye kuko abatugana nta handi bagana ku buryo babona ibyo bifuza byose nk’ibyo babona hano.”

Isoko rya Kimironko ni ryo rifite ibiciro bihanitse kurusha andi yo mu mujyi wa Kigali

Nk’uko abacururiza muri Kigali City Market babidutangarije, ngo abantu batinya guhahiramo bazi ko ibicuruzwa byaho bihenze kandi atari ko biri, bikaba intandaro yo kugira abaguzi bake hagendewe ku makuru atari yo.

Ahandi ibicuruzwa bihenze ni ku bacururiza mu muhanda, bazwi ku izina ry’abazunguzayi, aho ikilo kimwe cy’ibinyomoro bakigurisha amafaranga 1500 mu gihe muri KCM kigura amafaranga 1300.

Biragoye kumva ko mu isoko rigaragara nk’iriciriritse nk’irya Kimironko usanga ibintu bihenze kurusha amasoko ari mu nyubako zijyanye n’igihe.

Gusa nanone abakiriya baba benshi cyangwa bake, ntibikwiye kugurisha ku giciro kiri hejuru hitwajwe ko ugurisha afite abaguzi benshi kuko aba yaranguriye hamwe n’abacuruza ku giciro gito bitewe n’aho bacururiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages