00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINICOM yahembye abanyabukorikori b’indashyikirwa

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya.

Kuya 29 June 2012 saa 02:15
Yasuwe :

Minisiteri y’Inganda n’ubucuruzi yahembye abanyabukorikori b’indashyikirwa nyuma y’amahugurwa bari bamazemo iminsi akaza gusozwa kuri iyi tariki ya 28 Kamena 2012.
Mu bantu 75 bitabiriye amarushanwa, uko bari mu byiciro 9 bagaragaje ibihangano byabo maze bihabwa amanota, bashingiye ku byujuje ubuziranenge, umwimerere w’igihangano, agashya karimo ndetse n’uburyo ibihangano bikunzwe ku isoko.
Ikindi kandi muri aya mahugurwa ,abayitabiriye bize uburyo bw’imisorere ku bigo bicirirtse, (…)

Minisiteri y’Inganda n’ubucuruzi yahembye abanyabukorikori b’indashyikirwa nyuma y’amahugurwa bari bamazemo iminsi akaza gusozwa kuri iyi tariki ya 28 Kamena 2012.

Mu bantu 75 bitabiriye amarushanwa, uko bari mu byiciro 9 bagaragaje
ibihangano byabo maze bihabwa amanota, bashingiye ku byujuje ubuziranenge, umwimerere w’igihangano, agashya karimo ndetse n’uburyo ibihangano bikunzwe ku isoko.

Ikindi kandi muri aya mahugurwa ,abayitabiriye bize uburyo bw’imisorere ku bigo bicirirtse, amahirwe abanyabukorikori bo muri aka karere bafite, ndetse n’uburyo ibihangano byakuzuza ubuziranenge.
Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi Kanimba Francois yatanze ibikombe ku bantu b’indashyikirwa mu bukorikori muri ayo matsinda 9 yitabiriye aya marushanwa mu rwego rw’igihugu, nyuma yo kuba aba mbere mu Ntara baturutsemo.

Nubwo kandi ibihangano byerekanwaga mbere yo guhabwa amanota, ariko hari icyuma kigorora ingingo z’umubiri kitabashije kuhagera, iki kandi cyakozwe n’umwarimu wa karate bita Inozi Ruhama wo Mu Ntara y’Amajyaruguru, iki cyuma akaba yaragikoze kugirango kizamufashe mu gihe cy’izabukuru, cyatangaje benshi kuko babonye imikorere yacyo kuri film yafashwe n’umuntu wagisanze kuri Maison de Jeune Kimisagara aho kiri gukorera muri iki gihe.

Ubusanzwe abanyabukorikori bitabiriye amarushanwa ni abakora Ubudozi, abataka ahabaye ibirori, ububoshyi, abongerera agaciro ibituruka ku buhinzi, ubu bumbyi, ibikomoka ku mabuye, ubukannyi, ububaji, ndetse n’ubucuzi. Usibye kandi ibikombe byahawe batatu ba mbere kuri buri kiciro, abandi bose basigaye bagiye bahabwa umudari.
Kanimba yavuzeko aya marushanwa agamije kuzamura abanyabukorikori bakamenyekana kandi MINICOM igiye kubafasha gushaka amasoko mu gihugu no hanze.

Uwavuze mu izina ry’abanyabukorikori yashimiye MINICOM kuko yatumye bamenya ko bifite mo ubushobozi batari bazi.Yongeraho ati:”Biduteye imbaraga kandi ibyo twabonye aha byatwunguye byinshi”.

Muri ibyo birori byo gutanga ibikombe habayeho kwiyerekana kw’abasore n’inkumi bari bambaye imyenda idodwa n’abanyarwanda, bikaba byari bigamije kumenya cooperative nyarwanda yaba izi kudoda kurusha izindi, nubwo byageze saa ine z’ijoro amanota ya byo atari yatangazwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages