00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINICOM yasobanuye amategeko mashya Agenga ubucuruzi

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 22 June 2012 saa 09:56
Yasuwe :

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yageneye abacuruzi, abahanzi n’abahagarariye amakoperative ikiganiro ku mategeko mashya agenga ubucuruzi mu Rwanda.
Amahugurwa ku mategeko mashya arengera abacuruzi yagejejwe ku bacuruzi kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena 2012 muri Lemigo Hotel.
Amwe mu mategeko basobanuriwe harimo itegeko ryerekeye sosiyete z’ ubucuruzi, itegeko rya minisiteri rigena iyandikisha ry’ibikorwa bw’ubucuruzi buciriritse, itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge , (…)

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yageneye abacuruzi, abahanzi n’abahagarariye amakoperative ikiganiro ku mategeko mashya agenga ubucuruzi mu Rwanda.

Amahugurwa ku mategeko mashya arengera abacuruzi yagejejwe ku bacuruzi kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena 2012 muri Lemigo Hotel.

Amwe mu mategeko basobanuriwe harimo itegeko ryerekeye sosiyete z’ ubucuruzi, itegeko rya minisiteri rigena iyandikisha ry’ibikorwa bw’ubucuruzi buciriritse, itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge , itegeko ryerekeye ingwate ku mutungo utimukanywa ndetse n’ uwimukanwa.

Bamwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko akenshi usanga aya mategeko ashyirwa mu bikorwa batabanje kubagisha inama bityo ugasanga aya mategeko abangamira bamwe mu bacururuzi usanga baciriritse.

Jeanvier Birahagwa n’umucuruzi ukorera mu mujyi wa Kigali, avuga ko mu gihe hatekerezwa ku mishinga y’aya mategeko bajya babanza gutumira n’abacuruzi bacirirtse ba bandi aya mategeko areba kugirango nabo batange ibitekerezo byabo.

Yagize ati:’’ mu gihe hatekerezwa ku mishinga y’aya mategeko bagakwiye kujya babanza kudutumira natwe tukagira ibitekerezo dutanga kuko hari igihe usanga aya mategeko atubangamira. ’’

Suzan Asimwe ushizwe ubucuruzi n’inganda muri Minicom avuga ko mu gihe batekereza ku mishinga y’aya mategeko bari batumiye inzego zose harimo na sosiyete sivile, kandi abona aya mategeko ntawe akwiye kubangamira, akaba asaba abacuruzi batarandikisha ibikorwa byabo Ko bagomba kwiyandikisha, kugirango bibafashe mubucuruzi bwabo butere imbere.

Asimwe akomeza atangaza ko Impamvu zatumye aya mategeko ajyaho ni ukorohereza abashaka gukora umwuga w’ubucuruzi, kurengera inyungu z’abashora imari yabo mu bikorwa by’ubucuruzi, koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo, gukora ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga, guteza imbere amashyirahamwe y’ubucuruzi , gufasha abacuruzi kuzamura ibikorwa byabo ndetse no gukemura ibibazo biturutse ku gihombo.

Aya mategeko agenga ubucuruzi mu rwanda yahinduwe kuva mu mwaka wa 2009 , Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikaba yarahereye
Mu ntara zitandukanye isobanurira abaturage ibijyanye n’ayamategeko , ibi ibiganiro Minicom yabisoreje mu mujyi
Wa kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages