00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yatanze ibihembo bitandukanye ku banyamahirwe

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 9 August 2012 saa 04:51
Yasuwe :

Iri rushanwa ryiswe SHARAMA na MTN, ryatangiye Tariki ya 23 Nyakanga rikaba rigomba kumara iminsi 60. Iri rushanwa Ritangirwamo ibihembo bitandukanye buri cyumweru. Kugira ngo winjire muri iri rushanwa, uhamagara ku ‘155’ cyangwa ukohereza ubutumwa bugufi SMS ku ‘155’ kugira ngo ugwize amanota akongerera amahirwe yo gutsinda.
Ibihembo byatanzwe ni ibi bikurikira:
Abantu 200 buri wese yatsindiye ama inite ya Rwf 500
Abantu 10 buri wese telefoni yo mu bwoko bwa LG
Abantu 5 buri (…)

Iri rushanwa ryiswe SHARAMA na MTN, ryatangiye Tariki ya 23 Nyakanga rikaba rigomba kumara iminsi 60. Iri rushanwa Ritangirwamo ibihembo bitandukanye buri cyumweru.

Kugira ngo winjire muri iri rushanwa, uhamagara ku ‘155’ cyangwa ukohereza ubutumwa bugufi SMS ku ‘155’ kugira ngo ugwize amanota akongerera amahirwe yo gutsinda.

Ibihembo byatanzwe ni ibi bikurikira:

Abantu 200 buri wese yatsindiye ama inite ya Rwf 500

Abantu 10 buri wese telefoni yo mu bwoko bwa LG

Abantu 5 buri wese yatsindiye telefoni yo mu bwoko bwa Gitego

Abantu 5 buri wese yatsindiye telefoni yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy Pocket

Abantu 2 buri wese yatsindiye Moto

Abantu 10 buri wese yatsindiye Mobile Money ya Rwf 50,000

Umuntu 1 uzajya yatsindiye HP laptop na Modem ifite interineti y’ubuntu mu gihe cy’ukwezi.

Murenzi Apollinaire ni umwe mu banyamahirwe batsindiye Moto, akaba yatangaje ko yishimiye kuba yatomboye Moto, mu buzima busazwe ni umunyeshuri mw’ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) mu mwaka wa kane, yatangaje ko yoherezaga ubutumwa bugufi inshuro zigera kuri 20 buri munsi.

Nyuma y’amasomo ngo azajya akora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto, doreko asazwe afite n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages