Abantu bakwiye kugira ubumenyi buhagije mu gutegura, gushyira mu bikorwa no gucunga imishinga, bakagera ku bukungu binyuze mu kwikorera batagombye gusaba akazi, cyangwa ngo hagire abavuga ko ari abashomeri babuze akazi kandi bagombye kwikorera.
Ibi ni ibitangazwa na Karinda Donatien Umuyobozi w’Ikigo gitanga amahugurwa ku gutegura, gushyira mu bikorwa no gucunga imishinga y’ubucuruzi (BDC: Business Development Center), ubwo twasuraga ikigo aho gikorera muri Telecom House ku Kacyiru.
Karinda akomeza atangaza ko abantu benshi iyo barangije amashuri umutima wabo werekera mu gushaka akazi, batakabona bagahitamo kwiyicarira bavuga ko ari abashomeri kandi igihugu na cyo kiba gihomba. Yagize ati “Ikibazo gikomeye kuri abo barangije amashuri ntibabone akazi, babura umuntu ubakomeza.”
Ku birebana n’abo BDC yakira, Karinda yadutangarije ko kugira ngo umuntu ashobore gukurikira amasomo bisaba kuba yumva ururimi rw’icyongereza kuko abarimu bigisha baturuka muri Amerika. Haza kandi n’abacuruzi baturutse mu bihugu binyuranye, bafite ubunanararibonye bakaza gutanga amasomo ku birebana n’uko batangiye, ingorane bahuye na zo n’uko babyitwayemo.
Ku birebana n’amasomo atangirwa muri BDC, Karinda agira ati “Umuntu ugitangira, tumusaba gufungura amaso akareba we ubwe icyo ashobora gukora, bitewe n’ibyo akunda, buri wese agahitamo ibyo yashobora kandi bijyanye n’ubushobozi bwe, tukabahuza n’inyigisho zijyanye n’ibyo buri wese yahisemo.”
Abantu BDC yakira ni abari hagati y’imyaka 20 na 60 y’amavuko, bashobora kuboneka nyuma y’amasaha y’akazi, kuko biga kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro. Bisaba kandi kuba bumva neza icyongereza.
Abarimu baje kwigisha bamara ibyumweru bibiri, abanyeshuri na bo bakamara ibyumweru bibiri bakurikirana imishinga yabo. Muri rusange amasomo amara ibyumeru 14, ni ukuvuga amezi atatu n’igice, kandi bagahabwa impamyabumenyi zivuye muri Regent University.
Nk’uko Karinda abitangaza, urangije amasomo aba umunyamuryango wa BDC. Yagize ati “ntitumutererana, kuko dukomeza kumukurikirana harebwa uko yashyira mu bikorwa umushinga aba yarateguye.”
Karinda Donatien yadutangarije ko hari imbogamizi bagihura na zo, zirimo ko rimwe na imwe abanyeshuri babura kandi abarimu baje, abanyeshuri bagira imbogamizi ntibarangize amaso, abandi bakabura amafaranga y’ishuri.
Abanyeshuri batangiye mbere bishyura amafaranga 150.000 ariko ngo umwaka utaha bazatangira kwishyura 300.000.
Karinda asaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko guharanira kudategereza gushaka akazi ahubwo bakamenya kwihangira imirimo kuko ariho bazarushaho gutera imbere.
Abamaze kurangiza amasomo muri BDC bagera ku 150, imishinga bateguye iyamaze gushyirwa mu bikorwa kandi ikora neza ikaba iri hagati ya 40 na 50%; abandi bakaba barahuye n’imbogamizi zitandukanye.
Umwe mu barangije guhabwa amasomo muri BDC akaba ari n’umukozi wa Leta, Majyambere Anathole, mu kiganiro yagiranye na IGIHE atangaza ko yungukiye byinshi mu masomo yahawe. Yagize ati “Amasomo yamfashije kumenya icyo ngomba gukora nk’umushinga, uwo ndi we, ibyo nkunda n’uburyo nabibyaza umusaruro.”
Majyambere yakomeje adutangariza ko amaze ubona amasomo yashoboye kwiyubakira urubuga gurisha.com kandi rukora neza. Asaba abantu bose bafite ibitekerezo by’imishinga kugana BDC bakabibyaza umusaruro.
BDC ni ikigo kitegamiye kuri Leta kuko iyoborwa n’ikindi kigo cyitwa Regent University cyo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikaba gikorera mu bihugu 100 harimo n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO