Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge bwatangije igikorwa cy’ iminsi ibiri cyo gukora ubugenzuzi mu bacuruzi bo muri ako Karere harebwa niba barishyuye imisoro n’ amahoro biteganywa n’ itegeko byagombaga kuba byarishyuwe bitarenze itariki ya 31 Werurwe 2012.
Icyo gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Nyarugenge, ahazwi cyane nka Quartier Commercial na Matheus, aharebwaga niba umuntu ukora ibikorwa by’ ubucuruzi yarishyuye amahoro y’ isuku ndetse n’ ipantante.
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge, Madamu Mukasonga Solange , yagaragaje ko iki gikorwa kigamije gukangurira abaturage batatanze iyo misoro n’ amahoro kuyitanga ndetse abamaze kuyitanga bagashimirwa, ku batarayitanze kandi nkuko itegeko ribiteganya bakaba bafungirwa ibikorwa by’ ubucuruzi kugeza igihe bubahirije icyo amategeko ateganya.
Bamwe mu bafungiwe cyane cyane abakorera mu nzu ari benshi nk’ahakorerwa ibikorwa by’ ubudozi bagaragaje ko bafungiwe kandi bamwe muri bo baramaze kuriha ipatante. Ubuyobozi bw’ Akarere bwagaragaje ko ibyo bitakozwe mu rwego rwo kubahombya ahubwo bituma bakangurira bagenzi babo bakorana kuzuza ibyo amategeko asaba, Umuyobozi w’ Akarere akaba yanaboneyeho gusaba abo bacuruzi kutajya bareka abo bakorana bagakora amakosa kuko bose bibagiraho ingaruka.
Iki gikorwa kizamara iminsi ibiri kikaba gikozwe nyuma y’ uko itariki iteganywa n’ itegeko mu kwishyura imisoro n’ amahoro irangiriye kuwa 31 Werurwe, ahagombaga kwishyurwa umusoro ku nyungu z’ubukode bw’amazu, umusoro ku mutungo utimukanwa, ipatante n’ umusoro ku byapa n’iminara, amahoro y’ isuku yo akaba yishyurwa buri kwezi.


















TANGA IGITEKEREZO