00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Inyanya zicuruzwa mu isoko zituruka muri Uganda

Yanditswe na

Christophe Hitayezu

Kuya 4 February 2013 saa 02:31
Yasuwe :

Mu isoko rikuru ry’Umujyi wa Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, igiciro cy’inyanya kiyongereye kubera ibura ryazo mu Rwanda kuko izicuruzwa zisigaye ziva hanze, byatumye igiciro kimaze kuzamukaho hafi 25% muri aya mezi abiri.
Umukamisha Adeline, umwe mubacuruzi b’imboga muri iri soko, yatangarije IGIHE ko ibiciro by’inyanya byazamutse kuva mu mpera z’umwaka ushize, aho mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 agasanduku baranguriraho bagafatiraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (…)

Mu isoko rikuru ry’Umujyi wa Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, igiciro cy’inyanya kiyongereye kubera ibura ryazo mu Rwanda kuko izicuruzwa zisigaye ziva hanze, byatumye igiciro kimaze kuzamukaho hafi 25% muri aya mezi abiri.

Umukamisha Adeline, umwe mubacuruzi b’imboga muri iri soko, yatangarije IGIHE ko ibiciro by’inyanya byazamutse kuva mu mpera z’umwaka ushize, aho mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 agasanduku baranguriraho bagafatiraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000F) ariko ubu kakaba kageze ku bihumbi mirongo ine (40.000F). Ati "ubu inyanya ducuruza n’iziva muri Uganda, ni yo mpamvu igiciro cyazo cyazamutse.”

Mukakalisa Adelphine, umwe mu bahahaga inyanya yatangarije IGIHE ko ibi biciro byazamutse kuva mu myiteguro y’iminsi mikuru akagira ngo ni yo mpamvu ariko akaba abona na n’ubu bitarongera kumanuka.

Abacuruzi baganiriye na IGIHE bose bagiye batangaza ko ibura ry’inyanya mu Rwanda ari uko atari k’umwero wazo, ariko na bo bakayoberwa impamvu muri Uganda baba bazejeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages