00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 23 rwarabuze gica, BCR na RAMNIK bumvikanye

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 20 April 2012 saa 02:08
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2012, Leta y’u Rwanda, Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), n’isosiyete y’ubucuruzi Etablissement RAMNIK, bashyize barumvikana, basinyana amasezerano ahagarika urubanza rwari rumaze imyaka 23 rutarabona gica.
Uru rubanza rwavanyweho uyu munsi, rukaba ari urwo Ets RAMNIK yareganagamo na Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), bapfa amasezerano y’inguzanyo BCR yari yarahaye iyi sosiyete y’ubucuruzi ubwo nyirayo, nyakwigendera Ramnik Jobanputra, yari akiriho, (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2012, Leta y’u Rwanda, Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), n’isosiyete y’ubucuruzi Etablissement RAMNIK, bashyize barumvikana, basinyana amasezerano ahagarika urubanza rwari rumaze imyaka 23 rutarabona gica.

Uru rubanza rwavanyweho uyu munsi, rukaba ari urwo Ets RAMNIK yareganagamo na Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), bapfa amasezerano y’inguzanyo BCR yari yarahaye iyi sosiyete y’ubucuruzi ubwo nyirayo, nyakwigendera Ramnik Jobanputra, yari akiriho, na BCR ikiri mu maboko ya Leta, maze haza kubaho ubwumvikane buke ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’ubwishyu, bityo biza gutuma hitabazwa inkiko kuva mu mwaka w’1988 kugeza n’ubu rukaba rwari rukigeretse.

Uru rubanza rwaciye mu nkiko nyinshi cyane zo muri iki gihugu, kugeza aho ubu rwari rugeze mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Impamvu yateye ibyo byose ikaba ari imikorere mibi y’ubutabera bwo hambere, nk’uko Munisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama, yabitangaje.

Ati “uru rubanza rwari rwaraciye mu nkiko za Ruhengeri, Cyangugu, Nyanza, ndetse noneho rwari rugeze mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Ni ikintu kigaragaza imikorere mibi y’ubutabera bwo hambere, aho wasangaga nta buryo buhamye bwo gukemura ikintu ngo kive mu nzira. Ubu nta rubanza ruzajya ruba rwageze mu Rukiko rw’Ikirenga ngo ni rurangiza rugire ahandi aho ariho hose rujya. Urukiko rw’Ikirenga nirwo rwego rwa nyuma ruzajya ruca imanza kuko twahinduye imikorere.”

Izi mpande uko ari eshatu, amafaranga zahariranye angana na miliyari zirenga 12 z’amanyarwanda, aho buri ruhande rwaregaga urundi kurubamo amafaranga angana na miliyari esheshatu n’imisago. Hagati aho ariko kandi BCR yari yarafatiriye imitungo n’ibikorwa bya Ets RAMNIK kuva mu 1988.

Mu gusinya ano masezerano, Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama, akaba ari n’intumwa nkuru yayo imbere y’amategeko; Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda, Sanjeev Anand, hamwe n’umupfakazi wa Ramnik Jobanputra, ariwe Shakuntala Jobanputra. Aba uko ari batatu bakaba ari nabo bashyize umukono kuri ayo masezerano.

Impamvu nyamukuru Leta y’u Rwanda nayo yari iri muri iki kibazo, ikaba ari uko, ubwo BCR yegurirwaga abikorera mu mwaka w’2004, leta y’u Rwanda mu masezerano yasinye yemeye kwirengera umwenda wose BCR yari ifite icyo gihe urenga ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika.

Minisitiri w'Ubutabera, Tharcisse Karugarama
Sanjeev Anand, Umuyobozi Mukuru wa BCR
Abana ba Ramnik Jobanputra nabo bavuze ko bishimiye ubwumvikane bubayeho hagati ya BCR na Ets Ramnik
Uhereye ibumoso Umuyobozi wa BCR Sanjeev Anand, abunganizi mu mategeko ba BCR, Ndoba Mugunga, Shakuntala Jobanputra, Minisitiri Karugarama, n'abana ba Jobanputra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages