Bamwe mu bakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bashinze Care Inn Restaurant bagira ngo ijye ibunganira, ubu baravuga ko bashaka gushinga Supermarket, bakagura n’imodoka zizajya zinjiza amafaranga mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Mu bakozi 500 ba BNR, abasaga 370 bibumbiye muri Business Solidality Cooperative (BSCO), bashinga Care Inn Restaurant kuko ngo bifuzaga aho bazajya bafatira amafunguro habegereye, ku giciro gito nk’uko umuyobozi wabo, Mazimbaka Jean Claude yabitangaje.
Bidatinze iyi Restaurant yatangiye kujya itanga icyayi n’amafunguro ya mu gitondo, ku gicamunsi umuntu wese ushatse akajya aza kwigaburira, ari na ko inama zatangiye kujya zihabera, ku rundi ruhande abashaka amafunguro mu ngo zabo batangiye guhabwa iyo servisi.
Bamaze guhitamo ahabegereye, bayishyize mu Kiyovu, muri metero 100 uvuye mu marembo ya BNR, hagati ya Golden Hotel na Chez Robert Restaurant mu nyubako yahoze ari Canteen y’abakozi ba BNR.
Dushimiyimana Jean Marie Vianney, ushinzwe ubugenzuzi yagize ati ”Abantu bahakundiye uburyo hatuje, hari aho guparika imodoka, hari ubwisanzure n’umutekano.”
Mazimpaka yavuze ko bagiye no gushyiraho Supermarket izajya ifasha abakozi guhaha hafi, ku giciro gito, kandi buri wese azemererwa kuyihahiramo.
Avuga ko nyuma bazakurikizaho umushinga wo kugura imodoka zizajya zinjiza amafaranga binyuze mu gutwara abantu n’ibintu.


















TANGA IGITEKEREZO