Kuva tariki 10 kugeza kuya 23 Werurwe 2012, kuri Stade Amahoro i Remera hazabera imurikagurisha ry’ibikoresho binyuranye byaturutse mu bihugu bitandukanye by’Abarabu no mu Rwanda.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko iryo murikagurisha rizagira akamaro kanini cyane kuko harimo ibikoresho bitandukanye umuntu yakenera mu buzima bwa buri munsi nk’imyenda, amasaha, imibavu (perfumes), imikufi, ibikoze mu ruhu nk’inkweto, n’udusakoshi.
Muzahasanga kandi ibikinisho by’abana, ibikoresho byo mu gikoni, ibitambaro byo ku meza n’imisego, amashuka, za tapis, amarido n’imitako yo mu nzu.
Abakunda ibyo kurya nabo ntibibagiranye byaba ibiryohereye cyangwa ibindi bisanzwe.
Dusanzwe tumenyereye ko imurikagurisha rikomeye muri iki gihugu ari rya rindi ngarukamwaka ritegurwa n’Urugaga rw’Abikroera (PSF). Nyamara iri naryo ntirizaba ryoroshye, dore ko uzasangamo ibikoresho byaturutse mu bihugu nka Syria, Liban, Iran, Misiri, Pakistan, u Buhinde, Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) n’u Rwanda.
Hazaba hari na sosiyete y’Abadage yitwa Brazzafrique icuruza ibikoresho bikoze mu budodo bwa soie.
Iryo murikagurisha ryateguwe n’isosiyete AFRO-PAK ikorera mu Rwanda, ikaba yaratangijwe n’abashoramari bari baritabiriye amamurika asanzwe yabaye mu myaka yashize bakishimira u Rwanda, bigatuma bashinga isosiyete y’ubucuruzi. Kuri ubu AFRO-PAK iyoborwa na Faisal Mohammed.
Indi ntego y’iri murikagurisha ukureba isoko ry’u Rwanda, kuko bamwe muri abo bashoramari bifuza gufungura inganda n’amaduka manini mu Rwanda Abanyarwanda bazajya basangamo ibicuruzwa mu buryo buhoraho.
IGIHE.com izajya ibagezaho amakuru, amashusho n’utundi dushya dutandukanye twerekeye iryo murikagurisha, ariko burya ngo ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni, byaba byiza muhigereye. Ntimuzacikwe!


















TANGA IGITEKEREZO