Nk’uko bitangazwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange: RSE) riravuga ko mu mpera z’iki cyumweru taliki ya 10 Kanama 2012 ryacuruje ku buryo bwo hejuru, ahacurujwe amafaranga agera kuri 900.120.500 yavuye mu migabane ya BK igera kuri 4.500, ndetse n’imigabane ya Bralirwa igera ku 2,404,600, ibyo bikaba bigaragaza ko.
Izuba Rirashe rivuga ko mu cyumweru cyabanjirije iki, isoko ry’imari ryari ryinjije amafaranga agera ku 140.800 yari yavuye mu migabane ya BK igera kuri 800 ndetse n’iya Bralirwa igera ku 100.
Imigabane ya BK yaguraga amafaranga 130 isoko rikaba ryarafunze umugabane umwe ugeze ku mafaranga 129, bivuze ko umugabane wamanutseho ifaranga rimwe, naho ku bijyanye na Bralirwa, umugabane umwe waguraga hagati y’amafaranga 370 na 374 isoko rikaba ryarafunze umugabane ugura amafaranga 374, nk’uko byatangajwe n’ibiciro by’isoko ry’imari.
Umugabane wa KCB waguraga amafaranga 140 naho uwa NMG ukagura amagaranga 1200.
Ikindi isoko ry’imali mu Rwanda ritangaza, ni uko iri soko ryacuruje ku buryo bushimishije aho ubaze amafaranga yose yacurujwe kuva taliki ya 6 kugeza taliki ya 10 Kanama 2012, hinjiye amafaranga agera kuri 960.820.900 yavuye mu migabane ya BK ingana na 179.700 ndetse n’imigabane ya Bralirwa ingana na 2, 509,500.
Ugereranije n’icyumweru gishize, hacurujwe amafaranga agera kuri 103.445.000 yavuye mu migabane ya BK ingana na 583.300 n’iya Bralirwa ingana na 75.300.


















TANGA IGITEKEREZO