Ubucuruzi bwa magendu ku mipaka yombi iherereye mu Karere ka Rubavu bukomeje kuzamo amayeri mashya uko bwije uko bukeye; bimwe mu bigezweho birimo gutwara urumogi mu myenda, kurutwara mu bicuba by’amata no gukoresha abamugaye n’abana baba barakuye mu mashuri abanza.
Mu bundi bucuruzi nk’ubwa peteroli ubu buriganya bugeze kure, kuko urugero rwa hafi ari ikamyo ifite plaque z’igihugu cya Kenya yafatiwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, aho yari itwaye amakarito 153 y’inzoga zikomeye zo mu bwoko butandukanye zari zipakiwe ahasanzwe hajya peteroli.
Ibi byose biravuka, nyuma y’aho ubucuruzi bwa magendu buhagurukiwe, ababukora nabo bagakomeza kwiga amayeri menshi, aho bakomeje guhimba uburyo bwinshi bakoresha kugira ngo bareke gutanga imisoro kuko nk’iyi modoka yari itwaye inzoga aho batwara peteroli, ngo ntibyari bimenyerewe kandi ngo biragaragara ko bigoye kugira ngo ayo mayeri abashe kuvumburwa, dore ko uyu mushoferi yivugira ko atari ubwa mbere abikoze.
Impamvu yo gufatwa kuri iyi modoka yo mu bwoko bwa Actros yari ifite plaque KAV 119 W, ni uko yashakaga kwinjiza izi nzoga zose yari yapakiriye mu Mujyi wa Goma, zidatangiwe imisoro, nk’uko bisanzwe bigenda ku bicuruzwa biva mu gihugu byinjira mu kindi.
Mu nzoga zafashwe harimo amakarito 10 ya Red Label Whisky, amakarito 10 ya J&B, amakarito 3 ya Goldons ndetse n’amakarito 130 ya vin rouge zo mu bwoko bwa Drosdy, yose hamwe akaba amakarito 153 yashakaga kwinjizwa mu Rwanda nta n’imwe muri zo isorewe.
Michel Manyangi Mwangi ni umushoferi wari utwaye iyi kamyo, yabwiye Ikinyamakuru Imvaho Nshya ko atigeze amenya ko muri tank atwaramo petrol harimo iyi mizigo y’amakarito y’inzoga, kuko yashyize imodoka kuri station ya Essence i Goma, aho yari ajyanye amavuta yari afite mu mudoka ye, akagaruka yitegura gutaha, yemeza ko atigeze areba ibyo yapakiye, ahubwo yabimenye bamaze kumufatira ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo, uruhande ruherereye ku Rwanda, kuko Kongo yari yayivuyemo, barangije igenzura ryose, yahawe uburenganzira bwo gukomeza mu Rwanda.
Uyu mushoferi ariko bigaragara ko afite indimi nyinshi kuko ubwo twaganiraga mbere bakimara kumufata ku wa 14 Nyakanga 2012, yabanje kudutangariza ko yari yumvikanye n’umuntu wamuhaye iyo mizigo ko baza guhurira i Kigali.
Ndatsikira Evode, ushinzwe imisoro mu Ntara y’Iburengerazuba, aganira n’Imvaho Nshya ku murongo wa telefone, yavuze ko ufatiwe muri iki cyaha ahanwa hakurikijwe amategeko agenga imisoreshereze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho uyu mushoferi agomba guhanishwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorari (5000 $), imodoka igafatirwa, ndetse n’ibicuruzwa bigacibwa ibihano biteganijwe mu itegeko.
Akenshi abashoferi bafatwa batwaye ibicuruzwa mu buryo bwa magendu, ntabwo biba ari ibyabo bwite, akaba ariyo mpamvu bakangurirwa kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma bafatirwa mu cyaha cyo kunyereza imisoro, no kwirinda abacuruzi babakoresha amakosa yo kwinjiza ibicuruzwa bidatangiwe imisoro.
Inkuru ya Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO