00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Hafashwe ingamba zo gukumira abacuruza amakarita ya MTN biba abakiriya

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 22 December 2012 saa 09:45
Yasuwe :

Mu gihe wasangaga abagenzi mu modoka banenga uburyo bibwa n’abacuruza amakarita na mituyu za MTN batunga agatoki abakorera mu mujyi wa Ruhango, abahagariye iyi sosiyete bafashe ingamba mu guhangana n’icyo kibazo mu karere ka RUhango.
Bamwe mu bagenzi bavuga ko ugura amafaranga yo guhamagara muri telefoni mu gihe urimo kuyahabwa wateze imodoka ukishyura wijejwe ko basigara bayakoherereza, nyamara ngo wareba ukayabura.
Usengimana Manasseh twasanze yicaye mu Ruhango ategereje imodoka (…)

Mu gihe wasangaga abagenzi mu modoka banenga uburyo bibwa n’abacuruza amakarita na mituyu za MTN batunga agatoki abakorera mu mujyi wa Ruhango, abahagariye iyi sosiyete bafashe ingamba mu guhangana n’icyo kibazo mu karere ka RUhango.

Bamwe mu bagenzi bavuga ko ugura amafaranga yo guhamagara muri telefoni mu gihe urimo kuyahabwa wateze imodoka ukishyura wijejwe ko basigara bayakoherereza, nyamara ngo wareba ukayabura.

Usengimana Manasseh twasanze yicaye mu Ruhango ategereje imodoka ijya i Kigali, avuga ko amaze kwibwa amafaranga arenga 1000 nyamara ngo yafashe ingamba zo kutazongera kugurira abacuruzi baha mu Ruhango.

Abacuruza aya makarita na bo biyemerera ko iki kibazo gihari, gusa ngo batoberwa n’abatari abakozi bemewe.

Rutaganira Anselme uhagarariye MTN mu karere ka Ruhango, yatangarije IGIHE ko nyuma yo kumva no kwibonera iki kibazo bafashe ingamba zitandukanye zirimo kubumbira mu ishyirahamwe abacuruza aya makarita ya MTN.

Ikindi bakoze ngo ni ukwambika abacuruza aya makarita amajire yabigenewe ariho nimero zabo ngo ukoze iryo kosa amenyekane.

Ibi kandi ngo bijyana no guhana uwagaragayeho iri kosa, acibwa amafaranga agera ku bihumbi bitanu ashyirwa mu ishyirahamwe.

Rutaganira avuga ko nyuma y’izi ngamba iki kibazo cyagabanutse, agasaba abakiriya bagize ikibazo kujya bitabaza numero ya MTN bakavuga ikibazo cyabo hagakurikiranwa ababigizemo uruhare.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages