00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi : Ubuyobozi burizeza inganda abahinzi b’imbuto bo mu Bugarama

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 3 January 2013 saa 08:09
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, burizeza abahinga imbuto mu kibaya cya Bugarama ko ikibazo cy’umusaruro w’imbuto beza kigiye gukemuka mu gihe bajyaga babura aho bayigurisha.
Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kizakemuka muri uyu mwaka wa 2013 hakaboneka inganda zitunganya umusaruro w’imbuto. Ati “Tuzahuza abahinzi b’imbuto n’Uruganda rwa SONAFRUIT, n’urundi ruri i Mushaka tubashakire abafatanyabikorwa bityo izi nganda zari zarahagaze (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, burizeza abahinga imbuto mu kibaya cya Bugarama ko ikibazo cy’umusaruro w’imbuto beza kigiye gukemuka mu gihe bajyaga babura aho bayigurisha.

Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kizakemuka muri uyu mwaka wa 2013 hakaboneka inganda zitunganya umusaruro w’imbuto. Ati “Tuzahuza abahinzi b’imbuto n’Uruganda rwa SONAFRUIT, n’urundi ruri i Mushaka tubashakire abafatanyabikorwa bityo izi nganda zari zarahagaze zongere zikore.”

Ibi ngo bizakemura ikibazo cy’abahinzi b’imyembe wasangaga umusaruro wabo upfa ubusa.

Yanavuze ko ubu mu bugarama hubatswe isoko ry’ imbuto, kandi ko hateganywa gushyirwamo za firigo zo kubika imbuto ntizangirike.

Ikibaya cya Bugarama cyeramo imbuto ziganjemo imyembe n’indimu. Umusaruro w’imyembe usanga utungukira abahinzi uko babyifuza, kuko bamwe mu bahinzi batangaje ko agafuka bakaranguza ku bihumbi bibiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages