Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien, ku ya 22 Mutarama yatashye ku mugaragaro isoko rya kijyambere rya Ntunga ryubatse mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana ryuzuye ritwaye Miliyoni 333.
Minisitiri w’Intebe ubwo yafunguraga iri soko riri mu kagari ka Ntunga yashimiye ubuyobozi bw’akarere bwaryubatse, abasaba kuricunga neza ngo hatazagira ikiryangiza kuko ryinjiriza akarere amafaranga ibihumbi 500 mu cyumweru. Yavuze ko aho yabajije ibiciro hose ubwo yaritambagiragamo yasanze ibicuruzwa bihendutse kurusha mu Mujyi wa kigali, avuga ko Abanyakigali bashobora kurihahiramo kuko ari hafi.
Abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko mbere y’uko iri soko rya kijyambere ryubakwa baremeraga isoko ku gasozi, ahantu hadatwikiriye ksndi ngo iyo imvura yagwaga baranyagirwaga.
Ibi bavuga ko byatumaga batabona abaguzi benshi, kuko wasangaga igihe cy’izuba byarabaga bigoye kuryinjiramo kubera ubushyuhe bwinshi.
Aba baturage bashima ubuyobozi bwabubakiye isoko ubu bakaba batacyicwa n’izuba cyangwa ngo banyagirwe.
Iri soko ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana, CDF na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu. Ni isoko ricururizwamo ibiribwa byiganjemo ibituruka mu Karere ka Rwamagana. Rigizwe n’ibagiro rya kijyambere, ahacururizwa imyambaro, ibikoresho binyuranye byo mu rugo n’iby’ubwubatsi; rikaba rirema ku wa mbere no ku wa kane.



















TANGA IGITEKEREZO