Sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda yatangije irushanwa kuri buri wese ufite ibitekerezo biteza imbere imibereho myiza y’abana mu ngeri zose aho ifite izina rya “Reach for Change”.
Tigo Rwanda izatera inkunga y’Amadolari 25,000 ku mwaka mu gihe cy’imyaka itatu ku muntu wese ufite igitekerezo cyiza mu gufasha abana guhindura imibereho yabo, buri mwaka kandi hazajya hafatwa ba biri.
Umuyobozi w’uyu mushinga muri Tigo Rwanda, Ndabaneza Nina Claudia avuga ko Tigo yiyemeje gufasha ba rwiyemezamirimo baharanira kuzamura ubuzima bw’abaturage muri Afurika muri rusange.
Umuntu asabwa kuba afite ibitekerezo bihindura ubuzima bw’abana benshi ku rwego rw’igihugu, rw’Akarere ndetse n’urwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Diego Camberos avuga ko aya mafaranga azajya ahabwa buri muntu muri 2 bazagaragaza imishinga isobanutse.
Imishinga y’ubwoko bwose (ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima) ubu yatangiye kwakirwa ku rubuga. rwa Tigo Rwanda (www.tigo.co.rw) ndetse n’ahatangirwa serivisi za Tigo hose mu gihugu.
“Reach for Change” ni umushinga wa MILICOM ikorera muri TIGO ikaba ifatanyije na Tigo Rwanda muri iyi gahunda aho mu myaka itatu, miliyoni 25,000 z’Amadolari ari yo azatangwa mu gushyigikira ibyo bitekerezo.


















TANGA IGITEKEREZO