Muri iki gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda biyongera mu Rwanda, isosiyete y’itumanaho ya Tigo iratangaza ko igiye gushyira ingufu mu gukoresha izo mbuga igihe cyose hari icyo ishaka gutangariza abanyarwanda n’isi yose muri rusange.
Imbuga zimaze kumenyererwa mu Rwanda ni nka Facebook na Twitter; isosiyete ya Tigo igakangurira abakiriya bayo kujya bakurikirana ibishya tigo ibafitiye binyuze kuri izo mbuga.
Ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Tigo, Andres Paz Micheo, avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kwegera abakiriya bayo bakoresha interineti.
Andres Paz Micheo ati “ buri munsi abanyarwanda batandukanye bajya ku mbuga za interineti bifashishije za telefoni na mudasobwa. Ni yo mpamvu Tigo yiyemeje kubasanga nk’inshuti zayo zishyigikira ibikorwa byayo bya buri munsi binyuze mu ikoranabuhanga.”
Andres akomeza agira ati “turasaba inshuti zacu kujya zituvugisha zibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo bizadufashea kumenya ibyifuzo byanyu, tumenye icyo ibyo gukosora kugira ngo tubagezeho serivise mwifuza”.
Andres yatangaje ko mu gihe gitaha, Tigo izajya ikoresha amarushanwa igatanga ibihembo ku bantu bose bayikurikirana bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Andres yatangaje ko ubu hatangiye irushanwa ku bakunzi ba Tigo bakoresha Facebook na Twitter, abazatsinda bakazahembwa gusabana na Urban Boys i Nyamirambo.
Ukanze hano: https://www.facebook.com/RwandaTigo ” ku bakoresha facebook Wabasha guhita ujya mu irushanwa cyangwa se abakoresha Twitter bakurikirana Tigo kuri aderesi @TigoRwanda ” , nabo bakabasha guhita binjira mu irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO