Bourbon Coffee isanzwe ikorera mu bihugu bitatu, kuri ubu yafunze ishami ryayo ry’ I Londres mu Bwongereza.
Ubusanzwe Bourbon Coffee ikorera mu Rwanda aho ifite amashami atanu, inakorera kandi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho ifite amashami mu mujyi wa Boston, Washington na New York, yari ifite irindi shami mu Bwongereza mu murwa mukuru Londres kuri ubu ryafunzwe.
Umuyobozi wa Crystal Ventures Birungi Bosco aganira na Rwanda Today dukesha iyi nkuru yemeje ko Ishami ryakoreraga I Londres ryafunze imiryango gusa ntiyatangaje impamvu yateyeiryo fungwa.
Ku mpungenge z’uko iri fungwa ryahungabanya ubukungu buturuka ku icuruzwa ry’ikawa hanze y’igihugu, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi no kugemurira amahanga, Kanyankore Alex yatangaje ko nta mpungenge zikwiye guterwa n’iri fungwa kuko ntacyo byahungabanya ku ngano y’ikawa icuruzwa hanze y’u Rwanda, aho yasobanuye ko Bourbon Coffee ubwoyo itarenza toni 20 z’ikawa ku mwaka.
Bourbon Coffee ni imwe mu masosiyete yibumbiye muri Crystal Ventures , ikaba icuruza by’umwihariko ikawa . Mu Rwanda ifite amashami atanu mu mujyi wa Kigali, I Nyarutarama kuri MTN Center, mu nyubako KCT na UTC, ndetse n’amashami abiri ku kibuga cy’indege cya Kanombe.



















TANGA IGITEKEREZO