00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri EAC bwariyongereye

Yanditswe na

Marie Chantal Nyiarabera

Kuya 4 November 2012 saa 11:43
Yasuwe :

Minisitiri y’Ububucuruzi n’inganda(MINICOM), itangaza ko ubucuruzi mpuzamahanganga bwifashe neza, kuburyo n’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze byiyongereye.
Umunyamabanga wa Leta uhoraho MINICOM, Emmanuel Hategeka mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’Ugushyingo yagize ati “mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2012, ubucuruzi bwose bw’u Rwanda bwari buri kuri miliyari ebyiri z’amadolari ku byo twohereza mu mahanga n’ibyo dukura mu mahanga. Ubu ibyo twohereza mu mahanga (…)

Minisitiri y’Ububucuruzi n’inganda(MINICOM), itangaza ko ubucuruzi mpuzamahanganga bwifashe neza, kuburyo n’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze byiyongereye.

Umunyamabanga wa Leta uhoraho MINICOM, Emmanuel Hategeka mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’Ugushyingo yagize ati “mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2012, ubucuruzi bwose bw’u Rwanda bwari buri kuri miliyari ebyiri z’amadolari ku byo twohereza mu mahanga n’ibyo dukura mu mahanga. Ubu ibyo twohereza mu mahanga byazamutseho 28,78%,ibyo dukura mu mahanga byiyongereyeho 12,87%.

Nk’uko MINICOM ibigaragaza u Rwanda rwungutse amasoko mashya rwoherezaho ibicuruzwa, amenshi akaba ayo muri Afurika ku kigereranyo cya 47% rw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga”.

Mu rujya n’uruza rw’ibucuruzwa muri EAC, impungenge zigihari ni uburyo hanozwa imikoranire ya za gasutamo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINICOM asobanura ko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwiyongeye mu muryango w’Ibihugu by’afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Hagati y’ Rwanda n’u Burundi muri 2010 mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bwari kuri miliyoni 9,5 z’amadolari , mu mezi icyenda ya 2012 rugeze kuri miliyoni 13,2.

Hagati y’u Rwanda na Kenya muri 2010 byari miliyoni 36,8. Mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka bigeze kuri miliyoni 76,8.

Hagati y’u Rwanda na Uganda byari miliyoni 8 muri 2010, muri uyu mwaka bigeze kuri miliyoni 11,4.

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri MINICOM avuga ko hakwiye kongerwa ireme n’umwimerere mu bicuruzwa byo mu Rwanda, bikabasha guhangana n’ ibindi.

Hategeka yavuze ko MINICOM ifite ingamba zo gufasha abacuruzi bohereza ibicuruzwa hanze mu bwikorezi bw’indege kugeza ubu bugihenze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages