00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka -Minisitiri Kanimba

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 January 2013 saa 07:28
Yasuwe :

Muri gahunda yo gukorera mu mucyo hagaragazwa ibyagezweho, kuri uyu wa 3 Mutarama, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, ubwo yamurikaga ibyo yagezeho, hatangajwe ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere n’ubwo bimwe mu bihugu byo ku Isi byahuye n’ihungabana mu bukungu.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda budashobora kujya munsi ya 7% mu mwaka 2013. Yagize ati “Kuva mu mwaka 2010, imari Leta ishyira mu bikorwa by’ubucuruzi yavuye kuri (…)

Muri gahunda yo gukorera mu mucyo hagaragazwa ibyagezweho, kuri uyu wa 3 Mutarama, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, ubwo yamurikaga ibyo yagezeho, hatangajwe ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje gutera imbere n’ubwo bimwe mu bihugu byo ku Isi byahuye n’ihungabana mu bukungu.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda budashobora kujya munsi ya 7% mu mwaka 2013. Yagize ati “Kuva mu mwaka 2010, imari Leta ishyira mu bikorwa by’ubucuruzi yavuye kuri miliyari 10 agera kuri miliyari 18 z’amafarangta y’u Rwanda. Aya mafaranga ni menshi ku buryo akoreshejwe neza yatanga umusaruro ugaragara.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubucuruzi, guteza imbere inganda, gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kwiteza imbere, guteza imbere amakoperative no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi, u Rwanda rwaguye amasoko aho rwubatse amasoko afasha abacururiza mu muhanda, kandi rukaba rwarungutse n’andi mu bihugu dbyo mu karere, cyane cyane acururizwamo ibiribwa n’ibikomoka ku nganda.

U Rwanda rwongereye ibyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 25%, bikaba byarinjije amafaranga agera kuri miliyoni 429, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyoni 344 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2012.

Minisitiri yavuze ko u Rwanda rwafashije amakoperative kwiteza imbere, aho inkunga ahabwa yongerewe ku kigero cya 40%. Ibiciro ku masoko byiyongereye ku kigero cya 4,6%, mu gihe byari byitezwe ko kiziyongera ku kigero cya 7,5%. Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wageze kuri 7,7%, mu gihe umwaka wa 2011 byari 8,2%.

Kanimba akaba yavuze ko nta gusubira inyuma kwabayeho ugereranije n’uko ubukungu bw’Isi bwagiye bugira ihungabana, ibi bikaba bigira ingaruka ku gihugu.

Ku birebana n’ishoramari, uru rwego rwageze ku kigero cya 74,4%, u Rwanda rukaba rwari rwihaye intego yo kugera kuri 72,0%.

U Rwanda rwateje imbere ubucuruzi, rukaba rwaraje ku mwanya wa 52 ku Isi mu kunoza ubucuruzi mu gihugu, ku mwanya wa Gatatu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nyuma ya Afurika y’Epfo n’Ikirwa cya Maurice, no ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba.

Mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwujuje inganda nyinshi, ubu zikabza zikora, harimo uruganda rw’amakaro ava mu mabuye rwa Nyagatare, urutunganya umusaruro uva mu myumbati rwa Ruhango n’urutunganya amata rwa Gicumbi. Umwaka wa 2013 ngo ukaba uzasiga hatashywe izindi nganda 17.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ikaba ikomeza gukangurira Abanyarwanda gukomeza kwihangira imirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages