Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Kayonza nka kamwe mu twagaragayemo icyo kibazo bwatangaje ko mu mpera za 2025 bwamenye abantu babiri bari bariyitiriye abahagarariye Mayfair Insurance.
Umwe muri bo yari yarashinze inzu akoreramo mu Murenge wa Murundi ndetse we yaje gutabwa muri yombi mu gihe undi we agishakishwa.
Icyo kibazo cyabaye mu Karere ka Kayonza na Nyamasheke, aho abantu biyitiriraga Mayfair Insurance, bavuga ko batanga ubwishingizi bwa moto ndetse bakishyurwa bagatanga ibyemezo ariko by’ibihimbano.
Umuyobozi Mukuru wa ASSAR, Umutesi Pamela yabwiye IGIHE ko batunguwe no kubona abantu bakora igikorwa nk’icyo cyo kwiyitirira urwego babeshya ko batanga serivisi zarwo ndetse bagahabwa amafaranga.
Ati “Hajyaga habamo utundi tubazo ugasanga harimo nk’abantu bahindura itariki y’ubwishingizi mu gihe bakabaye baza gufata ubundi. Ariko ubu ni bwo bwa mbere tubonye abantu bashinga ikindi kigo bakishyuza ndetse bagaha abantu icyemezo cy’uko babahaye ubwishingizi.”
Umutesi yamaganye ibikorwa nk’ibyo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, ashimangira ko bafatanyije na Mayfair Insurance abo bantu bakurikiranyweho icyaha.
Ati “Kuva mu 2019 nk’ihuriro twatangiye gutanga icyemezo gihuriweho gitangwa na ASSAR. Ni ukuvuga ngo ikigo umuntu yafashemo ubwishingizi cyose ni twe dutanga icyemezo cyabwo gifite uburyo bwa ‘scan’ inzego nka Polisi zibasha kureba niba ari umwimerere hakoreshejwe telefone.”
Yakomeje ati “Kubera ko abantu bose badafite telefone zigezweho turateganya no gutangiza uburyo bwa ‘USSD’ bwo gukanda akanyenyeri aho umuntu uguhaye ubwishingizi azajya aguha ‘code’ noneho uyikoreshe muri ubwo buryo tuzashyiraho, urebe niba icyemezo wahawe ari cyo.”
Yongeyeho ko uretse igihombo ibikorwa by’ubutekamutwe nk’ibyo bibatera mu buryo bw’amafaranga, igikomeye kurushaho ari nko mu gihe habaye impanuka utwaye ikinyabiziga aba azi ko afite ubwishingizi kandi yarahawe icyemezo mpimbano.
Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance, Jessica Igoma, yavuze ko icyo kibazo bakimara kukimenya bakimenyesheje inzego z’umutekano, Banki Nkuru y’Igihugu hamwe na ASSAR kandi ko mu bantu batatu bakurikiranweho icyo cyaha hari babiri bamaze gutabwa muri yombi.
Yavuze ko icyo kigo kidatanga ubwishingizi bwa moto ndetse asaba abantu kuba maso mu gihe bishyura ngo bahabwe ibyemezo by’ubwishingizi baguze.
Ati “Turashishikariza abantu kuba maso mu gihe bahabwa ibyemezo by’ubwishingizi bishyuye. Twamenye ko hari ahantu hatandukanye hatanze ibyemezo by’ubwishingizi by’ibihimbano bitanzwe n’abantu babeshye ko baduhagarariye. Abakiliya bacu turabasaba kugira ubushishozi mu gihe inzego bireba zikiri gukurikirana abo batekamutwe bose.”
Ubusanzwe sosiyete zitanga ubwishingizi zigira abazihagarariye aho zidafite amashami bazifasha gutanga serivisi.
Iyo umukiliya amaze kwishyura kuri konti ya sosiyete bakorana icyo abo ba-agents bamufasha ni ukumuha icyemezo cy’ubwishingizi yishyuriye.
Mayfair Insurance igiye kumara imyaka hafi 10 ikorera mu Rwanda ikaba itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’ingendo, ubw’ibikoresho, ubw’ibigo, ubw’ibiza, inkongi n’ubundi butandukanye.
Abaturage bagirwa inama yo kugenzura neza ibyangombwa by’ubwishingizi banyuze kuri QR Code ziri ku byangombwa, kandi bagakorana n’abahagarariye Mayfair bagaragara ku rutonde ruri ku rubuga (website) yayo cyangwa bagahamagara kuri 0788 381 844.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!