Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023, ubwo hasozwaga amahugurwa ku bayobozi b’amakoperative 100 yo mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Izi koperative zihinga ibigori, umuceri n’ibirayi zahurijwe hamwe na BK Insurance hagamijwe kwigisha abazigize uko bahanga umurimo bashingiye ku byo bakora.
Nyuma yo guhugurwa hakurikiyeho umuhango wo gushumbusha amakoperative yashinganishije ibihingwa byabo ariko hakabonekamo ayagize ibihombo aho yahawe miliyoni 240 Frw kugira ngo abafashe mu kwitegura igihembwe cy’ihinga gitaha.
Nayigiziki Boniface uyobora Koperative y’Abahinzi b’Ibigori mu Karere ka Gisagara, yavuze ko Gahunda ya ‘Tekana muhinzi mworozi’ yatangirijwe igihe kuko mbere umuhinzi yahingaga, haza imyuzure agahomba burundu.
Ati "Twari abahinzi bahinga mu Gishanga cy’Akanyaru kigira amazi menshi kikuzura kikarengera ibigori byacu tugahomba. Aho hagiriyeho rero iyi gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’imyaka ubu nta kibazo na kimwe dufite kuko buri gihembwe cy’ihinga cyose dushinganisha ibihingwa byacu kandi iyo byangiritse baradushumbusha."
Yavuze ko mu minsi ishize hangiritse hegitari 80 z’ibigori maze BK Insurance irabyishyura byose ku buryo ngo byahise binatinyura abahinzi bose gushinganisha ibihingwa byabo.
Harelimana Dieudonné wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuri, ubarizwa muri Koperative Twungubumwe Iwacu, yavuze ko igikorwa Banki ya Kigali yakoze ari cyiza cyane kuko gituma buri muhinzi ashinganisha ibihingwa bye kugira ngo nibigira ikibazo azabone aho abariza.
Ati "Igikorwa cyo kwishyura abahinzi bari bashinganishije ibihingwa byabo bituma n’abandi bongera imbaraga mu gushinganisha ibihingwa byabo mbere yo guhinga. Urugero niba muri koperative twari dufite abahinzi 100 bose bakabishyura, ubutaha abandi na bo baravuga bati ‘natwe turashaka gushinganisha ibihingwa byacu’, umubare ugakomeza kwiyongera."
Umuyobozi Mukuru wa BK Insurance, Bahizi Alex, yavuze ko biyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza ku bo bakorana.
Ati "Uko twishyura abahinzi n’uko turushaho kubaha serivisi nziza bituma benshi batugana. Uyu mwaka uzarangira nibura abahinzi bishyuwe [mu gushumbusha ibihingwa byabo] arenga miliyari 1,5 Frw.’"
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko gushumbusha abahinzi ari ikimenyetso cyerekana ko gahunda ya “Tekana muhinzi mworozi’’ ikora kandi ifite akamaro.
Ati "Urebye ingufu umuhinzi ashyira mu guhinga n’ibintu by’agaciro ashyiramo nk’ifumbire, imbuto n’izindi nyongeramusaruro zitandukanye, iyo habaye ikibazo hakaza nk’ibiza cyangwa se indwara zitandukanye zifata ibihingwa icyo gihe iyo umuhinzi yishingiwe arashumbushwa bigafasha mu iterambere ry’igihugu."
Yavuze ko abahinzi bose baramutse bagiye mu bwishingizi byatuma ibihombo biterwa n’impinduka zizanwa n’ibiza n’indwara zifata ibihingwa zitakomeza kwangiza ubukungu bw’igihugu.
Dr Kamana yasabye abahinzi bose gushaka amakuru bagashinganisha ibihingwa byabo ngo kuko bigabanya igihombo bashobora guhura nacyo.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga, BK Insurance imaze kwishyura abahinzi miliyoni 400 Frw, abishyurwa akaba ari abahura n’ibihombo barashinganishije ubuhinzi bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!