Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 mu nama yateguwe n’Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (RSE) yari igamije gukangurira amabanki n’ibigo by’ubwishingizi kuriyoboka.
Ni inama yabaye mu gihe mu mabanki 11 ari mu Rwanda, agera kuri atanu yonyine ari yo ari kuri RSE na ho mu bigo by’ubwishingizi birenga 18 mu gihugu nta na kimwe kirajyaho.
Kuri RSE amabanki n’ibigo by’ubwishingizi bishobora kugurishaho imigabane yabyo cyangwa bigashyiraho impapuro mpeshwamwenda mu gihe bikeneye amafaranga y’igishoro ahendutse.
Rugenera yavuze ko mu rwego rw’imari, ibigo by’ubwishingizi biganwa na bake cyane ugereranyije n’amabanki, bigatuma amafaranga byinjiza atabyorohereza kwinjira kuri iri soko kuko ari ibintu bisaba kuba ikigo gihagaze neza mu rwego rw’imari.
Ati “N’ibigo by’imari iciriritse ubanza birusha amafaranga ibigo by’ubwishingizi byose. Usanga utajya kuri RSE uko ubonye kuko amafaranga tuba dufite bavuga ko ari ay’abafata ubwishingizi kuko tuba dushobora kuyatanga igihe icyo ari cyo cyose. Bati’ rero ntimwashyira amafaranga ahantu atazagaruka vuba kandi mushobora kuyakenera isaha n’isaha hagize ikintu cy’agaciro kanini cyangirika mukacyishyura.”
Yagaragaje ko ubwishingizi butegetswe nk’ubw’impanuka n’ubundi, ari bwo bugize ijanisha rinini, ariko ubundi abantu batabuyoboka, ndetse n’ababufite ntibabugumana.
Ati “Hari nk’uwo usanga yaguze ubwishingizi kuko banki bakorana yamubwiye ko itamuha inguzanyo atabufite. Abo rero iyo bamaze kwishyura inguzanyo bajya batwandikira bati ‘icyo naguriraga ubwishingizi cyarangiye reka tubuhagarike’. Abandi na bo ntibabyumva rwose kuko umuntu ufite nk’inzu ya miliyoni 50 Frw tumusaba gufata nk’ubwishingizi bw’inkongi, ati ‘reka, ntabwo inzu zijya zishya’.”
Ibyo bituma ibigo by’ubwishingizi bitagira amafaranga ahagije yatuma bijya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ngo bibashe kugurishaho n’imigabane.
Rugenera asanga icyakorwa ari ukubahiriza amategeko ku bwishingizi butegetswe, nk’ubwo abakoresha bagomba kwishyurira abakozi, ariko mu bikorera bidakorwa kandi ari bo bagize umubare munini w’abakozi mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko kuba amabanki n’ibigo by’ubwishingizi bitari kuri iri soko uko bikwiye ari ikibazo kuko ahandi byabashije gukomera ari zo nzira byaciyemo.
Ati “Nk’amabanki akomeye ku Isi yose aba ku Isoko ry’Imari n’Imigabane. Nk’ubu hari amabanki yacu atabasha kwagukira ahandi muri Afurika y’Iburasirazuba kuko nta gishoro gihagije gituruka mu banyamigabane batandukanye afite.”
Inyungu iva mu kubona igishoro kivuye mu banyamigabane ni uko akenshi baba batagikeneye vuba, ibyo bigafasha ikigo kubona igishoro gikenewe kandi inyungu ikazatangwa mu gihe kirekire.
Indi nyungu ni uko gukoresha amafaranga aturutse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bihendutseho 10% ugereranyije no kuyakura mu nguzanyo.
Muri uwo mujyo Rwabukumba yatanze urugero ku bihugu nka Afurika y’Epfo, Botswana, Ibirwa bya Maurice na Malawi, aho ibigo by’ubucuruzi bigize ijanisha rinini ry’umusaruro mbumbe waho biba biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, kandi ko ari cyo cyerekezo n’u Rwanda rwifuza.
Himbaza Benedicte ukora muri GT Bank Rwanda yavuze ko babona neza inyungu zo kujya kuri RSE kuko ikigo GT Group iyo banki ibarizwamo na cyo kiri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nigeria, ku buryo na bo bashobora gutangira kuzuza ibisabwa bakinjira ku isoko ryo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!