Mu 2019 u Rwanda rwatangije gahunda y’igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije kurengera ubuzima n’imibereho y’abahinzi n’aborozi binyuze mu gutanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo.
Nyuma y’uko iyo gahunda itangijwe, BK Insurance ni kimwe mu bigo by’ubwishingizi byitabiriye kujya muri iyi gahunda mu rwego rwo gufasha abahinzi n’aborozi kubona ubwo bwishingizi.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi muri BK Insurance, Ntaganira Eric, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira kujya muri iyi gahunda kimaze kwishyura abahinzi n’aborozi arenga miliyari 3.5 Frw.
Ati “Kuva BK insurance yatangira iyi gahunda muri Nyakanga 2021 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2025, tumaze kwishyura arenga miliyari 3,5 Frw yagiye mu buhinzi n’ubworozi, mu buhinzi ni miliyari 2,1 Frw naho mu bworozi hishyuwe 1.4Frw.”
Yakomeje avuga kuva umwaka wa 2025 watangira amafaranga arenga miliyari 1.2 Frw ari yo amaze gutangwa mu kwishingira ibihingwa n’amatungo mu gihugu hose.
Ati “Mu buhinzi ni ho twishyuye menshi kubera ko twishyuye 850M Frw, mu bworozi twishyuyemo miliyoni 393 Frw.”
Ibi byagarutsweho ku wa 4 Ukuboza 2025, ubwo abayobozi 180 b’amakoperative bahuriraga mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi.”
Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Kayonza, yitabiriwe n’abayobozi 120 b’amakoperative ari mu ruhererekane nyongereragaciro mu iterambere ry’ubuhinzi, arimo ahinga, ayorora n’atunganya ibikomoka kuri bwo.
Ntaganira yagaragaje ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha abakiliya bakorana gukomeza gusobanukirwa ibigize amasezerano yo kwishingira ibihingwa n’amatungo bagirana, gusa avuga ko ibyo baganiriye bagiye kubigeza ku bandi bo muri iyi ntara.
Mu bindi bikorwa byabaye kuri uyu munsi ni ugutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guhuza urukingo n’ubwishingizi.
Ntaganira yavuze ko impamvu yatumye bahitamo guhuza urukingo n’ubwishingizi ari ukubera ko ibihombo bikunze kuva mu bworozi bw’inka z’umukamo n’iz’inyama usanga 90% biterwa n’indwara z’uburondwe kubera ko ziba zidakingiwe.
Ati “Ubu rero guhera uyu munsi umuntu uzajya ufata ubwishingizi bw’ubworozi azajya akingirirwa n’inka ze. Gusa iyo umuntu akingije inka ze ntabwo bikuraho ko zishobora kurwara ahubwo bizamura n’ubudahangarwa bw’inka kuri izo ndwara. Ikindi cyiza n’iyo irwaye ntabwo iremba nk’uko byari bisanzwe.”
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’ubucuruzi muri BK Insurance, Alice Rwagasana, yavuze ko iki gikorwa bagitegura mu rwego rwo gusabana n’abakiliya babo.
Ati “Tuba twaje kugira ngo dusoze umwaka mu biganiro kugira ngo tubone uko dutangira umwaka mushya mu bwumvikane. Tuba twaje hano kugira ngo twongere tuganire ku masezerano tuba twabahaye, twongere tuyibasobanurire bamenye ibishingirwa n’ibitishingirwa.”
Umuyobozi w’Ishami ryo kuvugurura icyororo mu matungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Félicien Shumbusho, yashimiye BK Insurance yateguye iki gikorwa cyo gushishikariza abahinzi n’aborozi kujya muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, kubera ko bizafasha kuzamura umubare w’abayijyamo.
Ati “Mu Rwanda dufite abantu miliyoni 2,2 bakora ubuhinzi n’ubworozi ariko abamaze kujya muri gahunda ya Tekana ni ibihumbi bisaga 307 by’abahinzi n’ibihumbi 57 by’aborozi rero ibi bikorwa bitegurwa na BK Insurance bizatuma umubare wiyongera.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!