Hari mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na RSSB ku bufatanye na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yari agamije gusobanurira ibijyanye n’Ubwiteganyirize n’ubwishingizi, bamwe mu banyarwanda bakiriwe i Mutobo mu Kigo cyakira abahoze mu ngabo zakoreraga mu mashyamba bategurwa gusubizwa mu buzima busanzwe no kwiteza imbere mu mibereho yabo.
Munyandekwe Oswald, uyobora Ishami rya Pansiyo n’Ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB mu kiganiro yabahaye yabagaragarije ko kubari bariteganyirije bagifite uburenganzira ku misanzu yabo igihe imyaka ya pansiyo izaba yageze.
Yanabibukije ko abakiri bato bashobora kubona akandi kazi bakomeza kwiteganyiriza kuri nimero zabo cyangwa abazashobora guhanga indi mirimo ko na bo bashobora kwiteganyiriza ku bushake na byo byemewe bagakomereza aho imisanzu yabo yari igeze.
Ati “Umuntu wese witeganyirije akiri umukozi iyo igihe cya pansiyo kigeze ni ukuvuga byibura imyaka 60 y’ubukure cyangwa imyaka 65 y’ikiruhuko cy’izabukuru, agana ishami rya RSSB rimwegereye mu karere atuyemo, bakareba amafanga yahembwe mu myaka itanu ya nyuma maze bakamubarira amafaranga azajya abona buri kwezi cyangwa iy’ingunga imwe bitewe n’imyaka yiteganyirije nk’uko itegeko rya pansiyo ribiteganya.
Namwe rwose mwemerewe kwegera amashami ya RSSB niba hari abafite byibira imyaka 60 cyangwa n’abandi bose bateganyirizaga bakabereka uko imisanzu yabo ihagaze .”
Ikindi Munyandekwe yibanzeho ni ukubasobanurira uburyo umuntu ashobora kwiteganyiriza ku giti cye (Assurance Volontaire).
Ati “Ubu mugomba kumenya ko no kwiteganyiriza ku bushake byemewe muri RSSB, mugende mukore mukirigite ifaranga maze ku kwezi mwigenere umushahara runaka mwinjiza abe ariwo mutangira 6% ubundi mukomereze aho imisanzu yanyu yari igeze muzahabwe agatubutse pansiyo yageze.”
Yakomeje ababwira ko umuco wo guteganyiriza ejo hazaza winjiye mu banyarwanda bose nabo abakangurira kubyitabira kuko bizabavana mu bukene kandi niyo uwiteganyirije yitabye Imana, abo asize bahabwa uburenganzira hakuriijwe itegeko rya pansiyo.
Munyandekwe Oswald yabasonuriye ubwishingizi bw’indwara, abo bugenewe, imisanzu itangwa, uruhare rw’uwivuza, ibikorwa by’ubuvuzi byinshingirwa na RSSB n’ibindi.
Yabasonuriye kandi ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), icyo ari cyo, icyo bugamije, ibyiza byabwo, imisanzu n’ibyiciro, imicungire ya mituweli, uko transfer zikorwa n’ibindi. Yagize ati “Indwara itera idateguje, haranira ubuzima bwiza, wiheshe agaciro witabira Mituweli, yo nkingi y’ubuvuzi budahenze”.
Iyi ni gahunda ya Leta buri muntu wese agomba kubahiriza, namwe nimwasubizwa mu Mirenge yanyu mugomba kuyubahiriza.
Bamwe mu bahuguwe batangaje ko bungutse byinshi bizabagirira akamaro.
Gakwandi Jean Baptiste w’imyaka 46 yagize ati “Jyewe nungutse byinshi, numvaga ko ubwo maze imyaka myinshi ntakiri umukozi , ubwo byarangiye kuri njyewe, wenda ko abagira icyo babaza ari abatangiye guteganyirizwa nyuma 1994 u Rwanda ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nemeye ko tugifite agaciro niba imyaka nari narateganyirijwe igeze kuri 15 nahabwa pansiyo ya buri kwezi cyangwa yaba itagezeho bakambarira imbumbe bakayampa.”
Serukwavu Innocent w’imyaka 65 ati “Njyewe byankoze ku mutima, nakoze imyaka 24 mbere y’uko njya mu buhunzi mu mashyamba ya Congo, ntabwo numvaga ko kujya kwaka pansiyo bindeba ariko biranshimishije kuko numva bizangirira akamaro.”
Abahawe amahugurwa ni 84 bakaba barimo ibyiciro bibiri, kimwe kikazasubira mu buzima busanzwe tariki ya 31 Werurwe 2016 na ho abandi akaba ari bwo bazaba bagiye gutangira ingando zibategura gusubira mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO