Ubu bufatanye babutangaje ku mugoroba ku wa Gatanu, mu musangiro (cocktail) bagiranye n’abayobozi b’izo sosiyete ndetse n’abafatanyabikorwa bazo barimo n’abashoramari.
Abahuza mu bwishingizi bafasha abakiriya kumenya ubwishingizi bakeneye, bakanabagira inama mu bijyanye n’amasezerano bagirana na sosiyete z’ubwishingizi.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Prime Insurance Ltd, Nkundumukiza Esdras, yavuze ko gusangira n’abahuza mu bwishingizi ari uburyo bwo guhuza imbaraga, ngo banoze imikorere mu gutanga serivisi zibereye abakiriya babo.
Ati “Uyu mugoroba twifuje gusangira kugira ngo tubashimire, turase ku ntego y’uburyo twanoza imikoranire yacu muri uru rugendo rwo kwishingira Abanyarwanda. Dufite ikipe nshya ifite ingufu, rero dufatanye kugira ngo duteze umwuga wacu imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, John Mirenge, yavuze ko Prime igiye gukorana ingufu ku buryo mu minsi mike cyane izaba yagaragaje ubudasa.
Yagize ati “Turagutse, turakomeye kandi dufite intego. Muzabibona mu minsi mike cyane. Dufatanye tugarurure ubunyamwuga. Abanyamwuga turabafite, ni ugufatanya gusa.”
Yavuze ko Prime Insurance Ltd ifite umushoramari mushya washyizemo imigabane myinshi kandi ko yiteguye gukorana nayo mu iterembere ryayo.
Umuyobozi mukuru wa “Prime Life Insurance”, Grégoire Minani, yashimiye abahuza baje kwifatanya na Prime mu musangiro, avuga ko ari ikimenyetso cy’imbaraga mu guteza iyo sosiyete imbere.
Yagize ati “Kuba twabahamagaye mukitabira ubutumire bwacu, ni ikimenyetso cy’imbaraga n’ubufatanye mu guteza imbere Prime no gukomeza gufasha abanyarwanda muri uru rugendo rw’ubwishingizi.”
Umuyobozi mukuru wa Ebenezer Insurance Brokers ikorana na Prime Insurance, Katabogama Jean de Dieu, yavuze ko bakurikije imbaraga abashoramari bashya ba Prime bazanye, ngo nta bwoba na buke bazagira bwo kuboherereza abakiliya.
Yagize ati “Ni sosiyete ifite imbaraga ku buryo nta mpungenge dufite zo koherezayo abakiliya bacu no gufata ubwishingizi muri Prime kuko abashoramari bashya ba Prime n’ubuyobozi bwayo biraduha icyizere cyo gukora neza ku isoko.”
Kugeza ubu Prime insurance Ld na Prime Life Insurance zifite abayobozi n’abashoramari b’abanyarwanda, ari nacyo ziheraho zitanga icyizere ko serivisi zazo zigiye kurushaho kuba nziza kubera ubunararibonye bafite.



















TANGA IGITEKEREZO