Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwishyuza imyenda muri RSSB, Nkurunziza James, yasobanuriye IGIHE ko usanga mu babereyemo imyenda icyo kigo benshi ari abakoresha bigenga atari ibigo bya Leta, babiterwa no kudaha agaciro ubwiteganyirize.
Yagize ati"Mu mico y’Abanyafurika habamo ko umuntu azigama ibisagutse bitewe n’uko aba atiyumvisha uko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere ubuzima buzaba bumeze, bene iyo myumvire ndetse no kwanga kugira ikibavaho ngo batangire abakozi babo imisanzu ni byo bituma bareka inshingano zo guteganyiriza abakozi mu mashami ya pansiyo n’Iryibyago bikomoka ku kazi, kuko batita ku hazaza h’abakozi babakorera ubu.”
Yongeyeho ati“Usanga abakoresha benshi iyo hagize ibibazo bibagonga , icya mbere bahitamo kuba bahagaritse ari ugutanga imisanzu y’abakozi y’ubwiteganyirize nyamara ari byo byakagombye kubanza kuko ejo hazaza h’abakozi ariho hatuma babasha gukora neza.”
Asanga abakoresha bo mu Rwanda bamwe bafata gutangira imisanzu abakozi nk’ ikintu cyoroheje gikozwe cyangwa kidakozwe nta cyo gitwaye, bitandukanye n’ahandi.
Ati“Ahandi usanga kuzigama (savings) ari byo biza mbere y’uko umuntu agira icyo akora ku mushahara we, ariko inaha usanga bamwe batekereza ko umuntu azigama ibisagutse niyo mpamvu usanga n’abakozi batabaza abakoresha babo niba bateganyirizwa kuko baba batiyumvisha agaciro bifite, ndetse abandi bakabyihorera batinya ko babibajije bashobora kwirukanwa mu kazi.”
Ubuyobozi bwa RSSB busaba abakoresha guha agaciro gutangira abakozi imisanzu kuko uko byagenda kose ingaruka zibageraho, kandi bakaba bashobora kwishyura amafaranga menshi bahanirwa kutuzuza inshingano.
Ubuyobozi buvuga ko hari abirindiriza kuzishyura nyuma, ugasanga baciwe amafaranga arenga kure ayo bagombaga kwishyura iyo babikorera igihe; bityo bakaba basabwa kubyirinda.
Nkurunziza ati “Hari n’abo bishobora gutuma bahomba kuko uko batinda kwishyura ni nako ibihano by’ubukererwe byiyongera.”
RSSB ishishikari n’abakozi kumenya ko ingaruka zo kudateganyirizwa aribo n’imiryango yabo zigiraho ingaruka, bityo bakaba bakwiriye kujya basuzuma niba bateganyirizwa neza uko igihembwe kirangiye kugira ngo birinde izo ngaruka.
Indi nkuru: RSSB igiye kwishyuza ku ngufu abakoresha badatangira imisanzu ku gihe



















TANGA IGITEKEREZO