00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha n’abakozi baragirwa inama zo kwirinda impanuka zikomoka ku kazi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 December 2013 saa 09:04
Yasuwe :

Abakozi bakunda guhura n’impanuka zikomoka ku kazi, bamwe zikabanaviramo urupfu cyangwa se ubumuga. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka zikomoka ku kazi cyangwa se n’igihe bibayeho umukozi ndetse n’umukoresha bakazagira ikibarengera, ni uruhare rwa buri wese mu gutunga agatoki ibishobora gutera impanuka mu kazi, kandi buri mukozi agateganyirizwa.
Nk’uko tubikesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bagira inama umukoresha n’umukozi, ko buri wese ku bimureba yashyiraho ake (…)

Abakozi bakunda guhura n’impanuka zikomoka ku kazi, bamwe zikabanaviramo urupfu cyangwa se ubumuga. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka zikomoka ku kazi cyangwa se n’igihe bibayeho umukozi ndetse n’umukoresha bakazagira ikibarengera, ni uruhare rwa buri wese mu gutunga agatoki ibishobora gutera impanuka mu kazi, kandi buri mukozi agateganyirizwa.

Nk’uko tubikesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bagira inama umukoresha n’umukozi, ko buri wese ku bimureba yashyiraho ake kugira ngo hahashywe ibyago bikomoka ku kazi, kuko byagaragaye ko no ku rwego rw’Isi yose bigenda byiyongera ku buryo budasanzwe uko imyaka ihita. Ni inshingano y’umukoresha ku rwego rwa mbere ni n’iy’umukozi ku rwa kabiri, bagendeye kuri politiki ya Leta.

Mu rwego rwo kwirinda umukoresha ashyira mu kigo ingamba zo kwirinda, umukozi na we akazikurikiza ndetse akanatungira agatoki umukoresha aho abona hasa n’ahagiye gusigara inyuma. Inyungu zabyo ni iz’umukoresha, umukozi, umuryango, ndetse n’igihugu muri rusange.

Umwanzuro wafatwa ni uko kwirinda ibyago bikomoka ku kazi, atari umugambi ufatwa n’umuntu umwe cyangwa ngo ufatwe mu munsi, umwe ahubwo ni umugambi ufatwa n’umuntu ku giti cye, agatera intambwe umunsi ku wundi, akabyicengezamo, akabyitoza, ari ko abitoza n’abandi. Uko gushyira hamwe kuzera imbuto zizagaragarira abantu benshi, mu nzego zinyuranye.

Umukoresha wese mu kigo cye asabwa kuzirikana kandi agafata ingamba zijyanye n’uburyo bwo kurinda ibyago bikomoka ku kazi. Umukozi na we akumva ko batahiriza umugozi umwe, akitabira gushyira mu bikorwa ibyo asabwa.

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda gikomeza kigaragaza ko inzego zinyuranye za Leta bireba cyane, zikwiye kubigiramo uruhare rukomeye mu rwego rw’amategeko, kwigisha, gusobanura, kugenzura, guhwitura, intego ikaba imwe ko “Ubuzima buzira ikibuhungabanya ku kazi ari isoko y’amajyambere ya buri wese.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages