Kanobana Pierre Celestin w’imyaka 60 mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, yageze mu kiruhuko cy’izabukuru ahura n’inzitizi zo gusanga hari abakoresha batagiye bamutangira imisanzu y’ubwiteganyirize mu bigo bitandukanye yakozemo nyamara buri kwezi yarakatwaga amafaranga ku mushahara we.
Mu kiganiro na IGIHE, Kanobana yagaragaje ko amafaranga yari yiteze kuzabona ageze mu zabukuru atari yose, kuko hari abakoresha bamukataga imisanzu ku mushahara ariko ntibayitange muri RSSB (Icyo gihe yitwaga CSR).
Yagize ati“Mu bigo bitandukanye nakozemo, ndi umukozi wa leta cyangwa uw’abikorera, hari aho bagiye bankata umusanzu w’ubwiteganyirize ariko ntibawutange. Naje kubivumbura mu mwaka wa 2009 ubwo nari ntangiye ikiruhuko cy’izabukuru ndumirwa.”
Akomeza avuga ko yagishije inama muri RSSB, bamubwira ko agomba kujya mu kigo cyamukoreshaga icyo gihe, cyangwa uwakizunguye bakamuha impapuro zigaragaza ko yari umukozi wabo mu gihe iki n’iki, umushahara yahembwaga noneho niba bataramuteganyirije bagatangira kumwishyurira.
Ati “Narabikoze kandi byangiriye umumaro kuko ubu mbona amafaranga ya pansiyo buri kwezi ari hejuru y’ibihumbi 200 ariko byabanje kuba ikibazo kubera abo batantangiraga imisanzu nakatwaga.”
Ahereye ku buhamya bwe, Kanobana agira inama abakozi b’abari hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru gukurikirana bakibariza amakuru muri RSSB niba koko imisanzu abakoresha babakata bayitanga muri icyo kigo. Ati “Hari igihe wishinga ibyo umukoresha akwereka mu mpapuro ze nyamara umusanzu wawe utagera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize.”
Abantu benshi iyo bageze mu gihe cy’ikiruhuko cy’izabukuru cyangwa bahuye n’impanuka bari mu kazi nibwo ahanini bibuka gukurikirana niba abakoresha babateganyiriza nk’uko baba babakase imisanzu ku mushahara w’ukwezi.
Kanobana nubwo byamugoye yatangiye ubuzima bushya bwa pansiyo
Muri Mutarama 2009 nibwo Kanobana yatangiye kuzuza impapuro zisaba RSSB guhabwa pansiyo, kuko yari agize imyaka 55 y’ubukuru, amaze imyaka 34 ari umukozi uteganyirizwa.
Ikiganiro kigufi ku buzima bwe ku by’ubwiteganyirize
IGIHE: Ubayeho ute ute nyuma yo kubona Pansiyo ?
Kanobano: Iyi modoka ureba nayiguze amafaranga ya pansiyo mpabwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, nditwara mu modoka yanjye naguze miliyoni ebyiri. Sinjya kubyigana mu gihe nshatse gutembera, amasaziro yanjye ni meza kuko ntawe mbereye umutwaro.
IGIHE: Wamenye RSSB ryari?
Kanobano: Niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu 1967, twigaga impine z’amagambo zo mu rurimi rw’Igifaransa (abbreviation) ndetse bakanadusobanurira icyo bivuga. Muri iryo somo niho namenyeye ijambo CSR (Caisse Sociale du Rwanda) ubu ni RSSB(Rwanda Social Security Board), badusobanuriraga ko umukozi uhembwa ku kwezi hari amafaranga 3% akatwa ku mushahara we buri kwezi kugira ngo ateganyirize izabukuru.
Nakomeje kubizirikana nkumva najye ningera mu kazi icyo kintu nzakitaho cyane kubera amasaziro mabi nabonanaga abantu twari duturanye aho twabaga ubu hitwa i Nyarusange.
IGIHE: Ukoresha gute ayo mafaranga uhabwa ku kwezi
Kanobano: Mbanza kugura esansi (carburant) nkuzuza imodoka yanjye, nkagura ibyo kurya byose njye n’umwuzukuru wanjye tuzakenera noneho nkikenura no mu bindi kuko sinywa inzoga ayo mafaranga nyakoresha neza.
IGIHE: Ni iki uvuga kuri RSSB?
Kanobano : Ndayishimira cyane, kuduha amafaranga icyarimwe mu mezi atatu babikuyeho ubu bayaduha buri kwezi .Batanga serivisi nziza, njyewe numva niyo bampamagara ngo njye kwigisha abakoresha b’ibigo uburyo bakwiye kujya bita ku gutanga imisanzu y’abakozi babo neza najyayo kuko kubona umuntu wihaye agira amasaziro mabi ni agahinda.



















TANGA IGITEKEREZO