Mu biganiro bagiranye n’Inzego zinyuranye za RSSB, Niankan Konan Eugene Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize bw’izabukuru bw’Abakozi ba Leta muri Côte d’Ivoire yagaragaje ko impamvu nyamukuru yatumye baza mu Rwanda ari ukureba ibyo bakwigira kuri RSSB mu buryo bwo gucunga imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru no kuyibyaza umusaruro dore ko bo bigeze guhomba bakitabaza Leta babuze icyo bahemba abemerewe imisanzu y’izabukuru.
Ati “Twebwe muri Côte d’Ivoire dukusanya imisanzu ya pansiyo ku bakozi ba Leta gusa kandi nabwo ikibazo dukunda kugira ni icy’imicungire yayo ndetse n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro mu buryo bwunguka. Nko muri 2012 twabuze amafaranga yo guhemba abagenewe pansiyo kandi bariteganyirije bigera n’aho Leta itugoboka.”
Ikindi bagaragaje ni uko mu gihugu cyabo, ubwiteganyirize bureba abakozi bafite umushahara gusa mu gihe mu Rwanda n’abikorera bemerewe gutanga imisanzu yabo bakazagobokwa mu gihe bashaje ibyo na byo akaba ari ikindi kintu bavuga ko bigiye ku Rwanda.
Mu biganiro bahawe, basobanuriwe uburyo RSSB ikorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku buryo buri Kigo cya Leta na Minisiteri mbere yo guhemba abakozi bibanza gukuraho imisanzu ya RSSB ndetse n’indi misoro bityo imisanzu y’abakozi ikaboneka neza nta kugorana kandi ku gihe.
Oswald Munyandekwe ushinzwe Ishami rya Pansiyo ndetse n’Ibyago bikomoka ku kazi yabasobanuriye byinshi ku bwiteganyirize bw’izabukuru, by’umwihariko ubwiteganyirize ku bushake (assurance volontaire), uko bukora n’ibyiza byabwo.
Ati “Itegeko ryemera ubwiteganyirize butegetswe ndetse n’ubwiteganyirize ku bushake, iyo misanzu rero irakusanywa, igacungwa neza, nta muntu uhezwa igihe yabasha kwigenera umushahara uhoraho akazajya yiyishyurira 6% ku giti cye mu ishami rya pansiyo.Umuntu wahoze mu bwiteganyirize butegetswe yakomerezaho yongera imyaka y’ubwiteganyrize, ndetse n’utigeze agira umukoresha yakwiteganyiriza ku bushake .”
Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gukusanya imisanzu muri RSSB, Innocent Nyirishema yabagaragarije ko kugira ngo imisanzu ikusanywe neza hari ahantu 23 mu Gihugu hakusanyirizwa imisanzu (One stop Collection Center) ku buryo utanze imisanzu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro abasha no gutaga imisanzu ya RSSB atavuye aho ari.
Beretswe kandi ko umuntu ukimara kwandikisha ikigo muri RDB ako kanya azajya ahita abona ubutumwa buturutse muri RSSB bwo kumwereka ko yinjiye mu bagomba kujya batangira imisanzu abakozi bityo yatangira gukora, gukusanya iyo misanzu bikoraha.
Nyirishema kandi yaberetse ko ikoranabuhanga ribafasha muri byinshi cyane cyane imikoranire na RRA, RDB, NIDA, Amabanki n’ibindi.
Iri tsinda ryize byinshi ku byerekeye imicungire y’amafaranga y’imisanzu n’uburyo ashorwa mu mishinga inyuranye kandi yunguka.
Bashimye umuvuduko mu bukungu no mu iterambere RSSB ifite ndetse n’u Rwanda muri rusange nyuma y’imyaka 20 gusa Igihugu kivuye mu icuraburindi.
Bakoze urugendo mu mujyi wa Kigali berekwa ibikorwa bya RSSB (inyubako zitandukanye kandi nziza ) maze batanganzwa n’uko 6% y’imisanzu ashobora kuvamo ibyo biboneye, mu gihe iwabo ari 25% kandi ntibagire icyo bageraho.
Abashyitsi bashimye byimazeyo Ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bwa RSSB ndetse basaba ko nibishoboka RSSB izabafasha mu rugendo barimo rwo kwiga no kuvugurura Ikigo cy’Ubwitehanyirize cyabo (CGRAE:Caisse Generale de Retraite des Agents de l’Etat au Cote d’Ivoire)



















TANGA IGITEKEREZO