00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahirwe ba mbere bahawe ibihembo muri “Birashyushye” ya Ecobank

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 13 November 2014 saa 03:31
Yasuwe :

Banki y’ubucuruzi Ecobank yahembye abanyamahirwe ba mbere batomboye muri gahunda yayo igamije gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wo kwizigamira, yiswe” Birashyushye na Ecobank” ku wa 12 Ugushyingo.
Muri iyi gahunda abakiriya ba Ecobank bahabwa amahirwe yo gutombora amafaranga n’ibikoresho bitandukanye birimo n’imodoka. Abakiriya biyongerera amahirwe babitsa nibura amafaranga 400 000 ku ma konti yabo buri mezi abiri.
Abamaze gutombora muri Birashyushye ni, Masozera Peace Antony (…)

Banki y’ubucuruzi Ecobank yahembye abanyamahirwe ba mbere batomboye muri gahunda yayo igamije gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wo kwizigamira, yiswe” Birashyushye na Ecobank” ku wa 12 Ugushyingo.

Muri iyi gahunda abakiriya ba Ecobank bahabwa amahirwe yo gutombora amafaranga n’ibikoresho bitandukanye birimo n’imodoka.

Abakiriya biyongerera amahirwe babitsa nibura amafaranga 400 000 ku ma konti yabo buri mezi abiri.

Abamaze gutombora muri Birashyushye ni, Masozera Peace Antony watombye amashyiga ya kijyambere “cooker/ cuisinière”, Rutayisire Francois watomboye televiziyo na Sabella Igor watomboye amafaranga ibihumbi ijana azashyirwa kuri konti ye.

Igor yasabye Abanyarwanda bose kugana Ecobank kuko ari Banki y’icyitegererezo.

Ati “ Ndi umukiriya w’iyi banki uyimazemo igihe, iki gikorwa bateguye ndakishimiye cyane. Ndasaba Abanyarwanda bose kubitsa amafaranga yabo muri Ecobank kuko ari banki itajya itenguha abakiriya bayo .”

Ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Ecobank, Mabethiene Doreen yavuze ko iyi gahunda ya “ Birashyushye na Ecobank ” bayishyizeho mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama no kwiteza imbere bahindura ubuzima bwabo .

Yagize ati: ”Iyi gahunda twayishyizeho mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda n’abakiriya bacu kugira umuco wo kuzigama biteza imbere.’

Muri iyi gahunda, hasigaye icyiciro cya gatatu kizaba kirimo iguhembo gikuru kirimo imodoka yo mu bwoko Mahindra Xur yo muri Akagera Motors

Guhera mu mwaka wa 2012 Ecobank itegurira abakiriya bayo Tombola. Muri uwo mwaka yari yateguye iyitwa “Win Big” muri 2013 itegura iyitwa “Kabya inzozi na Ecobank” uyu mwaka wo itegura “Birashyushye na Ecobank”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages