Ni inkunga yashyikirijwe Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB kuri uyu wa 03 Mata 2023, mu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Claude Nikobisanzwe n’abandi.
Yakusanyijwe mu gihe cy’amezi abiri gusa, binyuze muri gahunda abo Banyarwanda bihaye yo kuzajya bakusanya amafaranga ajyanye n’uko bacuruje (cyane ko abenshi baba muri icyo gihugu ari abacuruzi), bakayafashisha Abanyarwanda mu nguni zinyuranye.
Yatanzwe n’abari hagati ya 300-400, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe akavuga ko bazakomeza gushishikariza abandi kwinjira muri iyo gahunda ku buryo mu bihe bizaza bazanarenza ayatanzwe uyu munsi.
Ati “Abanyarwanda baba muri Mozambique bari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi. Bazi neza ko igihugu kizatezwa imbere n’amaboko yacu twese. Uretse n’ibyo bari kwishyira hamwe ngo barebe imishinga batangiza yakomeza guteza imbere Abanyarwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Ambasaderi Nikobisanzwe yanerekanye ko nubwo abenshi muri abo Banyarwanda bakorera amafaranga nta buryo bw’ubwiteganyirize bafite.
Ati “niyo mpamvu twavuganye n’abayobozi ba RSSB ku gushaka uburyo bwakoreshwa ngo nabo bace akabando k’iminsi hakibona n’ababakomokaho bazabeho neza.”
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko ubushobozi bw’abanyarwanda bugenda bwiyongera umunsi ku wundi, atangaza ko inkunga yatanzwe izafasha bamwe mu bacyunganirwa na Leta.
Ati “Dukorana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Iy’Ubutegetsi bw’Igihugu aho twicarana tukareba ababukeneye (ubufasha) by’ukuri. Ntabwo tuzatekereza akarere kamwe gusa ahubwo tuzareba ku Banyarwanda bose bashobora kuba bakeneye guterwa ingabo mu bitugu.”
Rugemanshuro yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu minsi iri imbere bari gutegura ibiganiro mu bihugu bitandukanye bizaganirirwamo uko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwitabira serivisi z’iki kigo zirimo Ejoheza, guteganyiriza iza bukuru, ishoramari n’izindi.
Yongeyeho ko bari gutegura n’uburyo bw’ikoranabuhanga ryorohereza Umunyarwanda aho ari ho hose kuzimenya n’ibyiza bizirimo, bikazafatanywa no gukorana na za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku kwitabira izo gahunda.
Kuri ubu imibare ya RSSB y’abamaze kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza igaragaza ko bageze kuri 89.8%, umubare wa mbere ugezweho muri iki gihe ugereranyije n’imyaka yabanje.
Rugemanshuro agakomeza ati “Twizeye ko mu Kamena tuzaba twarageze kuri 90%. Turashimira Abanyarwanda bamaze kumva ko indwara zidateguza, bakumva neza gahunda ziba zarashyizweho na Leta, zigambiriye ko bagira ubuzima bwiza.”
Mu rwego rwo konoza serivisi z’ubuvuzi RSSB yatangije kandi uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwiswe ‘‘RSSB Kwivuza’’ (Intelligent Health Benefits System) buzafasha ku ikubitiro amavuriro y’ibanze n’Ibigo nderabuzima kujya byishyurwa serivisi byahaye abanyamuryango mu gihe gito.
Ni uburyo buzagabanya igihe byafataga ivuriro mu gutegura inyemezabwishyu, n’igihe RSSB yamaraga mu kuzisuzuma no kuzishyura, kuko yashyizwemo amakuru yose akenewe ajyanye na serivisi ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro ry’ibanze (health post) byahaye umunyamuryango wa Mituweli.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!