Mu gihe mu Rwanda hizihizwa umunsi wahariwe kwizigamira, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko nubwo ubukungu bw’igihugu buzamuka, 14% by’Abanyarwanda aribo bizigamira gusa.
Gatete yemeza ko kugirango ubukungu bw’igihugu bukomeze gutera imbere ku buryo bushimishije ari uko abantu baba bagira umuco wo kuzigama.
Ati “14% ni bake turashaka ko baba benshi kuko nk’iyo urebye nk’amafaranga bizigamira mu bihugu byateye imbere muri Aziya usanga arenga 30% ugereranije n‘ubukungu”.
Uretse kuzamura ubukungu bw’igihugu, ayo mafaranga niyo agoboka abantu mu bihe by’amahina.
Minisitiri Gatete asaba Abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama bakikuramo imvugo igira iti “ubusa burimara”. Akomeza yerekana ko nta wari ukwiye kugira urwitwazo rwo kutabona amafaranga yo kuzigama kuko buri wese ku kigero cye yabikora dore ko hari byinshi abantu batakarizamo amafaranga kandi yari kubagirira akamaro.
Ati “Yaba umukire cyangwa umukene hari igihe twisanga mu kabari…harya ayo mafaranga uyafashe uti nzajya mpura na bagenzi banjye ariko mfatemo kimwe cya kabiri uko yaba angana kose nyabike...ntiyagira akamaro karenze kunywera?”.
Minisitiri Gatete kandi asanga kuzigama biri kwinshi kuko ngo ushobora kwizigama amafaranga uyashora no mu bindi bikorwa aho atanga urugero rw’uko wagura itungo ryabyara ukongera ukarigurisha ukagura ibikorwa.
N’ubwo igipimo cy’ubwizigame kiri hasi muri rusange ingamba zashyizweho zatumye ubwizigame mu mabanki buzamukaho 20.6% buva ku mafaranga miliyari imwe na miliyoni 19 zisaga mu mpera z’Ukuboza 2013 bugera ku mafaranga miliyari imwe n’ibihumbi 230 birenga mu mpera za Kamena 2014.
Umunsi mpuzamahanga wo kuzigama watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2009 n’ubwo washyizweho na Loni mu mwaka w’1924.
U Rwanda rwafashe ingamba zo kuzamura igipimo cy’ubwizigamire kikagera kuri 20% by’umusaruro w’imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO