Sosiyete nyarwanda ifasha abantu kubona ubwishingizi bw’ubwoko butandukanye, ikanafasha mu gukurikirana amadosiye ajyanye n’ibibazo by’ubwishingizi, Afrika Risk, irishimira ibyo imaze kugeraho mu myaka irindwi imaze ivutse kandi ikorera mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa na Kayiranga Mukama Alphonse, Umuyobozi Mukuru wa Afrika Risk Insurance Brokers, Afrika Risk ni abahuza mu bwishingizi, aho bafasha abantu mu gufata ubwishingizi batavuye aho bakorera. Agira ati “Dufasha abantu kubona amasezerano n’ibigo by’ubwishingizi, amasezerano asobanutse kugira ngo nihaba n’impanuka, umukiriya wacu tumokerere impapuro zisobanutse, bitume n’ibigo by’ubwishingizi bibona uko biriha bitagoranye.”
Atangaza ko abanyarwanda bagenda babona inyungu yo gukorana n’abahuza mu bwishingizi kuko nta yandi mafaranga bibasaba kandi bitabafata n’umwanya kuko umukiriya bamusanga aho akorera.
Kayiranga atangaza ko n’ubwo Abanyarwanda bamaze kumenya akamaro k’ubwishingizi, hakiri imbogamizi. Agira ati “Ikibazo twahuye na cyo cya mbere ni ukubona abakozi basobanukiwe neza n’umurimo w’ubuhuza mu bwishingizi, kuko byadusabye kubanza kubahugura. Byadufashe igihe kirekire kigera ku myaka nibura itatu.”
Afrika Risk ni sosiyete yashinzwe n’abanyarwanda mu mwaka wa 2006, mu 2010 bafungura ishami mu gihugu cy’u Burundi. Kayiranga atangaza ko bitegura kwagura amarembo bagakorera mu karere kose ka Afurika y’Uburasirazuba.
Kayiranga Mukama Alphonse akangurira abanyarwanda gufata ubwishingizi kuko butuma umuntu abona uko yirwanaho iyo yahuye n’amakuba. Atangaza ko n’ubwo uwagize ibyago abantu bamufasha ariko iyo afite ubwishingizi abona aho ahera, n’abamutera inkunga bafite aho bashingira.
Leon Fundira, Umuyobozi Mukuru wa Pharmavie, ashima cyane imikorere ya Afrika Risk kuko yamufashije kwibuka ko ubwo yahishaga inzu igurishirizwamo imiti umwaka ushize, yamufashije kwibuka ko afite ubwishingizi kandi imufasha gukurikirana no kumenyekanisha mu kigo yafashemo ubwishingizi iminsi itararangira. Agira ati “Bakurikiraniye hafi dosiye yanjye y’umuriro. Inzu yanjye yahiye bari bamaze iminsi ine banyibukije ko ubwishingizi bwanjye bugiye kurangira. Inzu yanjye yahiye hasigaye iminsi itandatu ngo ubwishingizi burangire kandi sinabyibukaga, ariko kunyibutsa byaramfashije cyane.”
Banamfashije gukurikirana ibijyanye n’iyo mpanuka yambayeho, uburyo bamfashije byatumye mbaha n’ibindi byose nkeneyeho ubwishingizi ni bo babikurikirana njye nkakomeza imirimo yanjye.
Fundira akangurira Abanyarwanda gufata ubwishingizi. Agira ati “Iyo ufite ubwishingizi uraruhuka, igihombo nari kugira nticyari kujya munsi ya Miliyoni ijana. Byaramfashije cyane iyo ntishingana sinari kongera gusubira mu bucuruzi.” Avuga ko Afrika Risk ntacyo ayishyura kuko bafite uko bumvikana n’ikigo cy’ubwishingizi akorana na cyo.
Afrika Risk yashinzwe n’Abanyarwanda mu 2006, imaze imyaka irindwi ikorera mu Rwanda, ikaba ifite ishami i Burundi, yitegura no gufungura andi muri Uganda na Kenya. Afrika Risk ikorana n’ibigo byose by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda. Kuva yatangira ifite abakiriya 700 ikorana na bo, imaze gukurikirana dosiye z’abakiriya 450, zarishywe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni Magana atanu.



















TANGA IGITEKEREZO