Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ kiragaragaza ko umuhinzi umwe atanze imibyizi ibiri ku mwaka, umukozi uhemberwa ukwezi agatanga ibihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, mu myaka itanu gusa cyaba kigeze ku rwego rwo kubuza Abanyarwanda gutegera amaboko abadashaka kubahobera.
Ikigega agaciro Development Fund cyatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame tariki ya 23 Kanama 2012; Amafaranga amaze kugera muri iki kigega angana na miliyari makumyabiri n’eshatu na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda (23,500,000,000Frws).
Nk’uko byasobanuwe ubwo cyatangizwaga, Agaciro Development Fund ni ubwizigame bw’Abanyarwanda bushobora kubagoboka mu gihe icyo ari cyo cyose bahuye n’amage. Mu myaka 2 kimaze gitangijwe, amafaranga yagezemo ntaratangira kugira icyo akoreshwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’ikigega ‘Agaciro Development Fund’ Vianney Kagabo yavuze ko aya mafaranga y’Abanyarwanda acunzwe neza ndetse hari gushaka uburyo yabyazwa umusaruro.
Kagabo ati “Amafaranga yose yatanzwe mu kigega ‘Agaciro Development Fund’ acunzwe neza ndetse ari no kubyazwa umusaruro. Twafashemo miliyari 3 tuzigura impapuro z’agaciro-faranga (Treasury Bond) na Leta, andi tuyaguriza Banki z’ubucuruzi ngo zijye zitwungukira.”
Ibi byakozwe nyuma y’aho iki kigega cyashakiwe ubuzima gatozi kigahindurwa ‘Agaciro Development Fund Corporate Trust Ltd’. Ibi ngo bituma buri Munyarwanda abasha kwiyumva muri iki kigega gishingiye ku bwizerane bw’Abanyarwanda.
Kuri ubu ariko gutanga amafaranga muri iki kigega bisa n’ibiri kugenda biguruntege muri iyi minsi. Umuyobozi wa AGDF Corporate Trust Ltd avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga. Yavuze ko ahanini abaturage batekerezaga ko gutanga amafaraga mu gaciro ari inshuro imwe bikarangira.
“Tugiye gushyira imbaraga mu bukanguramba, abantu bongere bumve ko bagomba kwizigamira mu kigega cyabo cy’Agaciro. Benshi bari bafite imyumvire ko ari ugutanga inshuro imwe uko umuntu yifite bikarangira. Twasanze bigomba kuba ibintu bihoraho”.
Vianney Kagabo yashimangiye ko hagomba kuzamurwa amafaranga ari muri iki kigega cy’abanyarwanda. Bimwe mu bibazo usanga abaturage benshi babaza bigaruka cyane ku cyo aya mafaranga azakora; hari abatanga ibitekerezo ko hakubakwa ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi byinshi. Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Agaciro Development Fund basobanura ko hazajya hakoreshwa urwunguko rw’aya mafaranga, ubwizigame bwo bugahoraho.
“Aya mafaranga ni ingoboka y’Abanyarwanda. Nta kintu na kimwe agomba gukoreshwa kitari ukubagoboka mu byago. Dukeneye kuyongera ku buryo azajya yunguka noneho ayo twungutse akaba ari yo dushyira mu mishinga ifitiye abaturage bose akamaro”.
Imwe mu mishinga ishobora kubyarwa n’iki kigega ni nk’uwo gushyiraho ikigega cy’uburezi (Educational Fund), umushinga wo gushyiraho ikigega cy’ubushakashatsi (Research Fund) cyangwa se ikigega cy’ibikorwa remezo (Infrastructure fund). Ibi bigega ngo bikaba byazajya bijyamo amafaranga y’inyungu aturutse kuri iyi ngoboka y’Abanyarwanda. Gusa ngo ibi bisaba ko ikigega Agaciro kigomba kuba kirimo amafaranga menshi.
Vianney Kagabo avuga ko nta bundi buryo bwihariye cyangwa budasanzwe buzakoreshwa mu kongera amafaranga y’iki kigega uretse kubishishikariza Abanyarwanda bose bakiyumvamo ko bagomba kugira uruhare mu gutera inkunga iki kigega.
Akoresheje urugero, yagaragaje ko bishoboka ko aya mafaranga yakwiyongera vuba, ati “Umuhinzi atanze umubyizi umwe mu mezi atandatu; ni ukuvuga imibyizi 2 mu mwaka, hanyuma umukozi uhembwa ku kwezi agatanga ibihumbi bitatu ku kwezi, mu mwaka twajya twakira byibuze miliyari makumyabiri n’imwe na miliyoni magana atatu na mirongo itanu(21,350,000,000Frws), byose ni ubushake bw’Abanyarwanda”.
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko abaturage batunzwe n’ubuhinzi mu Rwanda bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu (3,500,000). Umubyizi umwe w’umuturage ubariwe amafaraga 800 y’u Rwanda, imibyizi ibiri y’abaturage ku mwaka, yakwinjiza miliyari eshanu na miliyoni magana atandatu ku mwaka (5,600,000,000Frws).
Ku rundi ruhande, abakozi bahembwa ku kwezi babarirwa ku bihumbi magana ane na mirongo itatu na birindwi na magana atanu (437,500) mu Rwanda. Aba bose batanze ibihumbi 3000 buri kwezi, bakwinjiza mu kigega agaciro angana na miliyari cumi n’eshanu na miliyoni magana arindwi na mirongo itanu (15,750,000,000Frws). Mu gihe kingana n’imyaka itanu gusa aya mafaranga yiyongereyeho ashyirwamo na Leta yaba amaze kurenga miliyari ijana na mirongo irindwi (170,000,000,000Frws). Gusa ariko ngo gutanga amafaranga y’Ikigega Agaciro ngo byaba byiza cyane abantu bayatanze mu matsinda, cyane cyane mu bigo bakoramo.
Kuba iki kigega kuri ubu cyigenga kikaba imicungire yacyo itagengwa na Leta ngo bigomba guha icyizere abaturage kuko gishingiye ku kwizerana kwabo. Gushyira inkunga muri iki kigega ngo bisa no kwizigamira mu buryo burambye. Igihe iki kigega kizaba kimaze gushinga imizi, intego zacyo za mbere ni uguteza imbere urubyiruko cyane cyane mu burezi. Ibi ngo bizatuma Abanyarwanda baca ukubiri no gutegera amaboko abadashaka kubahobera.



















TANGA IGITEKEREZO