Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020-2021, aka karere kari gafite intego yo gutanga umusanzu wa miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, birangira gatanze ungana na miliyoni zirenga 400 Frw.
Umurenge wa Bugarama ni wo waje ku isonga ukaba warizigamiye angana na 43.084.302 Frw. Uwa Giheke watanze umusanzu ku kigereranyo cya 210% naho uwa Kamembe uba uwa nyuma kuko utabashije kugera ku ntego aho iri kuri 94%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko icyatumye bagera muri utu turere dutanu twesheje imihigo ari uko bafatanyije n’abaturage abasaba gukora cyane kugira ngo bazegukane umwanya wa mbere muri uyu mwaka w’imihigo.
Yagize ati”Ibi tubikesha ubufatanye n’abaturage kandi turabashimira kuko batugaragarije umuhate, turifuza ko iki gikombe mu mwaka utaha tuzagitwara. Nta zindi mbaraga twakoreshe uretse ko abaturage babyumva kandi babigize ibyabo tukaba tubasaba ko bakomeza gushyiramo imbaraga.”
Umuyobozi wa Ejo Heza muri RSSB, Gatera Augustin, yavuze ko gahunda yo guhemba uturere twahize utundi igamije gushishikariza abantu gukomeza gutanga umusanzu kugira ngo buri munyarwanda wese azagire amasaziro meza.
Yagize ati “Ni gahunda yo guhemba uturere dutanu twabaye utwa mbere mu gihugu muri Ejo Heza kugira ngo dushishikarize abandi bose batarabikora bakomeze bashyiremo imbaraga biyandikishe kandi bizigamire kugira ngo buri Munyarwanda azagire amasaziro meza ndetse ntihagire usigara imyuma muri iyi gahunda.”
Agera kuri miliyari 27, 4 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo amaze kuzigamwa n’abagera kuri miliyoni 1,5 muri Ejo Heza kuva yatangira mu gihe arenga miliyoni 400 Frw amaze gutangwa nk’ingoboka ku banyamuryango babuze ababo.
Ejo Heza igamije kongera umubare w’abateganyiriza izabukuru ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.
Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.
Kwizigamira muri iyi gahunda, umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15.000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 18.000 Frw.
Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 9 000 Frw, naho abo mu cyiciro cya kane basabwa kwizigamira nibura 72 000 Frw ku mwaka, bo ntacyo bongererwaho.
Ayo mafaranga ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa rimwe.
Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!