Mu gukomeza kubagezaho amakuru arebana n’ibikorwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB), hari byinshi birebana n’abakorera umushahara cyangwa se abikorera bifuza kujya mu bwiteganyirize baba bakeneye gusobanukirwaho. Ni muri urwo rwego tubagezaho ibijyanye n’ishami rya Pansiyo.
Ishami rya pansiyo rigamije
Intego y’ishami rya pansiyo ni ugutabara umukozi washaje atagishoboye gukorera umushahara cyangwa yamugaye atagishoboye kubeshwaho n’akazi no gutabara abari batunzwe n’umukozi iyo amaze gupfa.
Amafaranga atangwa mu ishami rya pansiyo ari ukubiri, ni ukuvuga ahabwa uwiteganyirije ashaje cyangwa arwaye, n’ahabwa abasizwe na nyakwigendera.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, abakozi bose bakorera umushahara baba abenegihugu cyangwa abanyamahanga bakorera mu Rwanda, abanyapolitiki bari mu nzego za Leta bataragera mu zabukuru, bose bemerewe kujya mu bwishingizi bw’izabukuru.
Mu ishami rya pansiyo umusanzu utangwa n’umukozi n’umukoresha buri wese agatanga 3% by’umushahara.
Umuntu wese wigeze kuba mu bwiteganyirize bw’abakozi akabumaramo nibura amezi atandatu (6) akurikiranye hanyuma akareka umurimo yahemberwaga ashobora kubushake bwe gukomeza kwiteganyiriza mu ishami rya pansiyo iyo abisabye mu mezi 12 akurikira itariki ubwiteganyirize butegetswe bwarangiriyeho.
Usaba agomba gutanga umusanzu wa 6% by’umushahara wa buri kwezi yigenera. Ibyo ari byo byose umubare w’uwo mushahara wa buri kwezi ntushobora kujya munsi y’umushahara muto wemewe n’amategeko. Nta n’ubwo ushobora kurenga inshuro 40 zawo.
Uburenganzira bwo kwinjira mu bwiteganyirize ku bushake bwemerewe kandi abikorera ku giti cyabo batigeze mu bwiteganyirize butegetswe, iyo batarengeje imyaka mirongo ine n’itanu (45) y’amavuko.
Amafaranga y’ingoboka atangwa mu ishami rya pansiyo arimo Pansiyo y’ubusaza, Pansiyo y’imburagihe, Pansiyo y’ubumuga, Alokasiyo y’ubusaza, Pansiyo y’abasizwe n’uwiteganyirije na Alokasiyo y’abasizwe n’uwiteganyirije.
Ni ukubera iki RSSB idafasha abanyamuryango bayo kubona pansiyo yabo bataragera mu gihe cy’izabukuru?
Ingingo ya 20 y’itegeko Nº06/2003 ryo ku wa 22/03/2003, rihindura iryo ku wa 22/08/1974, mu byerekeye ubwishingizi ku bakozi, rishyiraho imyaka 55 kugira ngo umuntu abashe kubona pansiyo ye. Mbere y’iyo myaka ntabwo itegeko ribyemera.
Itegeko rishya riha ubundi burenganzira abataragera mu kiruhuko cy’izabukuru ririmo ririgwa ntabwo riremezwa. Ni kuki pansiyo y’uwiteganyirije idahabwa umuvandimwe umwegereye (umubyeyi, abo bavukana,..) mu gihe bigaragaye ko nta bana cyangwa uwo bashakanye asize.
Itegeko riteganya ko abashobora gufata pansiyo y’uwiteganyirije ari umupfakazi cyangwa imfubyi asize n’ababyeyi be igihe uwapfuye adafite umugabo/umugore cyangwa abana.
Hibazwa impamvu umuntu ufata ubwishingizi ku bushake adashobora gutanga umusanzu uri hejuru y’umushahara wa 104.000Frw, mu gihe ashobora kwigenera umushahara muremure kugira ngo azabone amafaranga menshi ya Pansiyo.
Kuri iyi ngingo, Itegeko riteganya ko ufashe ubwishingizi ku bushake umusanzu we utarenza umushahara wa 104.000Frw. Ariko kubera ko byaragaragaye ko ayo mafaranga afatirwaho ari make RSSB iteganya mu rindi tegeko ririmo kwigwa ko yakongerwa.



















TANGA IGITEKEREZO