00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BUFMAR yatanze miliyoni 10 Frw mu Kigega Agaciro

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 January 2018 saa 12:20
Yasuwe :

Umuryango uhuza Ibikorwa by’Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’ay’Amatorero y’Abaporotesitanti yemewe na Leta mu Rwanda (BUFMAR), watanze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu Kigega Agaciro mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo kwigira.

Uyu muhango wabereye ku Biro by’Ikigega Agaciro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 23 Mutarama 2018.

Ni ubwa mbere BUFMAR nk’ikigo itanze amafaranga mu Kigega Agaciro, igikorwa giheruka cyakozwe n’abakozi bayo mu 2014, batanze agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Rwagasana Erneste, yavuze ko gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro, ari ukugira uruhare mu kuzamura u Rwanda by’umwihariko kuri bo bikaba biri no mu ntego z’umuryango wabo.

Yagize ati “Iyo Umuryango uvuga ngo intego yacu ni ukureba icyateza imbere Umunyarwanda mu mibereho ye atari mu rwego rw’ubuzima gusa ahubwo muri rusange, mu by’ukuri ubu ngubu dukoze inshingano zacu, turashima n’Imana kuba idushoboje gukora iki gikorwa.”

Yakomeje avuga ko ibigo byigenga n’imiryango itari iya leta n’abantu ku giti cyabo bakwiye kurushaho kwiyumva muri iki kigega, cyashyizweho mu rwego rwo kurinda igihugu gutega amaboko kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro, Jacques Kayonga washimiye BUFMAR ku musanzu yatanze, yasabye ibindi bigo gukomeza kwiyubakira igihugu nabyo bigira icyo bitanga, ndetse avuga ko kuri ubu bongereye ibikorwa by’ubukangurambaga kuko babonaga abantu basa n’abatangiye kubyibagirwa.

Ati “Ikigamijwe ni uko dushobora kugira ikigega gishobora kuzajya gufasha leta, tugashobora kuba twagabanya inguzanyo n’imfashanyo dukura hanze. Mu gihe tutari twabigeraho ni ngombwa ko dukomeza dukangurira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo zikomeze zitange umusanzu.”

Ikigega Agaciro cyatangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta Abanyarwanda babigizemo uruhare, no kwihesha agaciro batarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.

Ni icyifuzo cyatekerejwe n’Abanyarwanda ubwabo, kiza kwemezwa mu Nama y’Umushyikirano mu 2011, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 23 Kanama 2012.

Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibyiciro bitandukanye kuri uwo munsi ku ikubitiro bahise bashyiramo amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200

Kugeza ubu iki Kigega kimaze gutangwamo amafaranga angana na miliyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri yo 70% yagurijwe amabanki, aho atanga inyungu igera ku 10% buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Rwagasana Erneste ashyikiriza sheki Umuyobozi w'Agaciro Development Fund, Jacques Kayonga
Rwagasana uyobora BUFMAR ashyikiriza Kayonga uyobora Ikigega Agaciro sheki ya miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda
Bamwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya BUFMAR bari bitabiriye igikorwa cyo gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro, Jacques Kayonga n'Umuyobozi mukuru wa BUFMAR, Rwagasana Erneste mu muhango wo gutanga umusanzu wo gushyigikira gahunda y'igihugu yo kwigira
Umuyobozi w'Ikigega Agaciro, Jacques Kayonga aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages