Abenshi bafite umuco wo kuzigama binyuze mu gufata ku mafaranga binjiza bakayabitsa muri banki cyangwa mu bindi bigo by’imari, ariko abareba kure bo bahitamo kuyashora mu bikorwa bizabazanira inyungu mu gihe kirambye.
Mu rwego rwo gushyigikira no kwagura iri shoramari, CMA yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bugamije kwegera abashoramari bakigishwa kwizigamira biciye ku isoko ry’imari n’imigabane.
Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuwa Gatatu w’iki cyumweru, ahaganirijwe bamwe mu bahagarariye ibigo by’imari bihakorera nk’uko Ushinzwe gutangaza amakuru muri CMA, Migisha Magnifique, yabibwiye IGIHE.
Yagize ati “CMA ifata kuganiriza abashoramari batandukanye nk’ikintu cy’ingenzi mu kubongereza ubumenyi no kubaha amahitamo, amakuru bibaha ubushobozi bwo kumenya aho bashora imari yabo kuko uyafite aba arinzwe neza.”
Yakomeje avuga ko CMA yiyemeje gukomeza kwegera abashoramari bakora ku giti cyabo ngo bahabwe ubumenyi bwimbitse mu bijyanye no gushora imari no kwizigamira byoroshye binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari n’Iterambere mu Karere ka Nyanza, Karangwa Steven, yashimiye CMA avuga ko ubu bukangurambaga buzafasha mu gusangiza abashoramari uburyo bwisumbuye bwo kwizigamira binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane.
Yagize ati “Isoko ry’imari n’imigabane ni ahantu hizewe washora imari mu gihe kirambye. Aha mu Karere kacu tugiye gusangiza aya makuru abashoramari batuye mu mirenge itandukanye ngo nabo bagerweho n’amahirwe yo gushora bizigamira mu gihe kirambye.”
Isoko ry’imari n’imigabane rihuza abashoramari rite?
Isoko ry’imari n’imigabane rihuriraho ugurisha n’umuguzi ariko rigira umwihariko kuko aba bombi bagira umuhuza (broker). Ugurisha imigabane yegera umuhuza akamwereka umubare w’iyo afite n’igiciro cyayo n’ugura akamusanga akamubwira iyo yifuza n’amafaranga afite akamugira inama. Igiciro kigenwa hagendewe ku ihame ry’igura n’igurisha.
Buri muntu wese ufata umwanzuro wo gushora amafaranga ye mu gikorwa runaka ni uko aba abyitezemo inyungu mu gihe kigufi cyangwa ikirekire ku buryo bizamuzanira inyungu. Uwashoye imari ku isoko ry’imari n’imigabane na we abona inyungu, yaba ku giti cye, ikigo yayiguzemo n’igihugu muri rusange.
Uretse kuba iyo uguze umugabane mu kigo runaka uba usa n’ubikije amafaranga yawe, niyo icyo kigo kibonye inyungu ugira amafaranga ugenerwa bitewe n’umubare w’imigabane ufitemo.
Ubu bukangurambaga bwo kuzigama bwatangirijwe i Nyanza buzasozwa mu Ukuboza 2017.



















TANGA IGITEKEREZO