00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CORAR n’abakiriya bayo mu kwishimira igihembo yahawe mu gutanga serivisi zinoze

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice Fils

Kuya 9 February 2014 saa 12:37
Yasuwe :

Ikigo cy’ubwishingizi “CORAR AG LTD” cyasangiye n’abakiriya ibyishimo by’ibikorwa by’indashyikirwa cyagezeho, kuri uyu wa Gatanu, byatumye kinaza ku isonga mu ruhando rw’ibigo bitanga serivise nziza mu Rwanda mu bushakashatsi ku itangwa rya serivisi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru The Service Mag.
Ibirori byo gusangira ibyishimo n’abakiriya, CORAR yabiteguye ishimira imikoranire myiza bagiranye, ari nayo yabahesheje guhiga ibindi bigo bahuriye ku murimo umwe wo gutanga (…)

Ikigo cy’ubwishingizi “CORAR AG LTD” cyasangiye n’abakiriya ibyishimo by’ibikorwa by’indashyikirwa cyagezeho, kuri uyu wa Gatanu, byatumye kinaza ku isonga mu ruhando rw’ibigo bitanga serivise nziza mu Rwanda mu bushakashatsi ku itangwa rya serivisi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru The Service Mag.

Ibirori byo gusangira ibyishimo n’abakiriya, CORAR yabiteguye ishimira imikoranire myiza bagiranye, ari nayo yabahesheje guhiga ibindi bigo bahuriye ku murimo umwe wo gutanga servisi z’ubwishingizi mu Rwanda.

Umuyobozi wa CORAR AG LTD, Joseph Bahenda, yabwiye abitabiriye ibi birori, ko CORAR nk’ikigo gicuruza serivisi, ifata abakiriya nk’ishingiro ry’ubucuruzi bwayo, akaba ari mpamvu iteka ryose umukiriya yakiranwa agaciro gahanitse mu guhabwa serivisi ziciye mu mucyo.

Yagize ati “Twebwe turi abakozi banyu, igihe cyose muzadukenera twiteguye kubaha serivisi ziciye mu mucyo. Ikindi kandi nagira ngo mbamenyeshe ko icyi gihembo twahawe mu gutanga serivise nziza ari intangiriro kuko hari byinshi byiza turi gutegura mu kurushaho koroshya imikoranire n’abakiriya ndetse n’abafatanya bikorwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma yo guhiga ibindi bigo by’ubwishingizi, CORAR izirikana ko igomba guhora ihamya ko umwanya wa mbere mu Rwanda iriho iwukwiriye, ibi bikongera imbaraga zo kurushaho gukomeza kwesa n’indi mihigo itandukanye.

CORAR n'abakiriya bayo mu busabane

Ibi birori byo kwishimira ishimwe CORAR yahawe byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, n’abakiriya b’imena batandukanye barimo nka Jean Malic Karima uyobora ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda n’Umuyobozi wa sosiyete RUHIRE EXPRESS ikora ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa RUHIRE EXPRESS wavuze mu izina ry’abakiriya, yashimiye cyane CORAR serivisi nziza ziherekejwe n’ubunyamwuga iha abakiriya.

Yavuze ko ishimwe CORAR yahawe irikwiye kuko ifite umwihariko mu bindi bigo by’ubwishingizi mu Rwanda, wo kugoboka umukiriya mu gihe gito kandi ntiyigwizeho ibyungu.

Yagize ati “Njye ndavuga CORAR nk’umukiriya wayo kandi maranye igihe kinini mfatanya nayo. CORAR niyo sosiyete mu Rwanda ifite umwihariko wo kugoboka umukiriya mu gihe kitarenze iminsi ibiri kandi dushimira CORAR ko itigwizaho inyungu yonyine ngo yibagirwe ko n’umukiriya akeneye inyungu mu bwishingizi aba yasabye.”

Ikigo cy’ubwishingizi CORAR kimaze imyaka igera kuri 14 gitangaza serivisi z’ubwishingizi burimo ubw’ibinyabiziga n’ubw’indwara. Umwihariko mu gutanga serivisi nziza watumye iki kigo kiganwa n’abantu benshi, byanatumye kirushaho kubona inyungu, nk’aho mu mwaka ushize cyagize inyungu y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 700.

Umuyobozi wa CORAR AG LTD, Joseph Bahenda, yijeje abakiriya kuzabagezaho serivisi nziza kurusha mu bihe bishize

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages