00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cotraf mu nzira zo gusaba ko pansiyo yajya itangwa mbere y’imyaka 60

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 November 2017 saa 11:31
Yasuwe :

Impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abakozi (Cotraf), irateganya gusaba ko havugururwa itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize, ku buryo abakozi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru bazajya bemererwa guhabwa pansiyo yabo batagombye gutegereza imyaka 60 iteganywa n’itegeko.

Itegeko riteganya ko kugira ngo uwiteganyirije ahabwe amafaranga ya pansiyo y’izabukuru ya buri kwezi agomba kuba afite nibura imyaka 60 y’amavuko cyangwa imyaka iteganywa ku bakozi bagengwa na sitati zihariye zemewe n’amategeko nk’abapolisi, abasirikare n’abandi.

Agomba kandi kuba yujuje nibura imyaka 15 y’imisanzu mu bwiteganyirize no kuba atagikora umurimo uwo ariwo wose uhemberwa umushahara. Iyo uwiteganyirije ageze ku myaka y’izabukuru kandi atujuje imyaka 15, ahabwa amafaranga ye ingunga imwe.

Cotraf itangaza ko iri tegeko ritarengera abakora akazi k’ingufu nk’ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’indi mirimo nk’iyi, kuko abenshi badashobora kuyikora kugera ku myaka 60 bitewe n’ibyago n’imvune biyibamo.

Uwitwa Felix Nzabahimana yagize ati “Navuye mu kazi mfite imyaka 56 kubera impamvu z’ubuzima, byari binkomereye gutegereza imyaka ine ngo nemererwe guhabwa pansiyo.”

Perezida wa Cotraf, Dominique Bicamumpaka, yabwiye Rwanda Today ko basabye ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, kongera gusuzuma imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ikajyanishwa n’icyo umuntu akora.

Yagize ati “Iriya myaka yo kujya mu zabukuru ntabwo inyuze mu mucyo kuri bose. Uko imirimo isaba ingufu zitandukanye ni nako imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru itandukana.”

Akomeza avuga ko abakozi benshi usanga bava mu kazi bagategereza imyaka hagati y’itanu n’icumi ngo bemererwe guhabwa pansiyo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi ufite ibijyanye na pansiyo mu nshingano ze muri RSSB, Oswald Munyandekwe, yavuze ko bamaze kugeza kuri Guverinoma impinduka zitezweho kuzakemura bimwe mu bibazo byari bihari.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko hari abiteganyiriza bagategereza igihe kirekire kugira ngo batangire kubona pansiyo zabo, twakoze amavugurura azakemura ikibazo cy’abagira ibyago byo gutakaza akazi kandi bariteganyirije nibura imyaka 25 kugera kuri 30.”

Yahakanye amakuru avuga ko iki gifite amafaranga make yo guha abiteganyirije ku mpamvu z’imishinga y’igihe kirekire cyakoze. Buri mwaka nibura RSSB ikusanya imisanzu y’ubwiteganyirize ingana na miliyari 70, igatangamo pansiyo zingana na miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nkuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kibitangaza, icyizere cyo kubaho ku munyarwanda ubu kigeze ku myaka 66.

Itegeko rivuga ko umukozi wagize ubumuga budakira ari we wemerewe guhabwa pansiyo mbere y’imyaka 60, naho abakora mu nzego z’umutekano bakayihabwa ku myaka 45.

Abakora mu mirimo nk'ubwubatsi barasabirwa kujya bahabwa pansiyo batarindiriye imyaka 60

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages