Mu bihugu byinshi bya Afurika, usanga abize amategeko, abacungamutungo n’abandi batandukanye ari bo bayobora cyangwa bakora mu bigo by’ubwiteganyirize nyamara ngo ibyo bigira ingaruka zitandukanye kuri ibyo bigo.
Ecassa isanga kuba umuntu yaba yarize amategeko, undi yarize icungamutungo bagashingwa kuyobora Ikigo cy’Ubwiteganyirize bituma hari ibyo badakora neza akaba ari yo mpamvu igiye gutangiza ikigo cy’amahugurwa y’igihe gito ndetse n'ikirekire.
Patric Ngwila ushinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa muri ECASSA mu kiganiro n’abanyamakuru aho yari yitabiriye amahugurwa y’iminsi itanu agenewe abanyamuryango bayo ku kwita ku bakiriya, yavuze ko iki kigo kizatangira mu mpera z'uyu mwaka.
Ati “Mu mwaka utaha, tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka icumi iri huriro ribayeho, turateganya rero ko muri Nzeli 2016 tuzatangiza ku mugaragaro Ikigo cy’amahugurwa kizafasha abakozi bo mu bigo by’ubwiteganyirize guhugurwa bitewe n’igikenewe gushyirwamo imbaraga.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki kizaba ari igisubizo kirambye mu kongerera ubushobozi abakozi benshi bakora mu bigo by’ubwiteganyirize kuko niba ikigo cyoherezaga abakozi babiri i Burayi, noneho kizohereza benshi bashoboka babone ubumenyi buhagije kandi bidahenze.
Ecassa ivuga ko abazajya barangiza amasomo yabo bazajya bahabwa impamyabushobozi (Certificate) kandi bizatanga umusaruro ku bigo by’ubwiteganyirize igihe bizaba bifite inzobere zagiye zihugurwa muri buri cyiciro nka pansiyo, ibyago bikomoka ku kazi, ubwishingizi bw’indwara n’ibindi.
RSSB nk’ikigo kibarizwa muri iri huriro yitabira buri gihe ibikorwa by’inama z’Ihuriro ry’ibigo by’Ubwiteganyirize muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ndetse igatanga umusanzu wayo ahakenewe.
Kuri ubu Ecassa igizwe n’ibihugu birindwi ari byo u Rwanda, Kenya , Tanzania, Uganda , Burundi , Sudani y’Epfo na Zambia.Yashinzwe mu 2007 mu nama y’abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi bahuriye i Kigali, ku wa 31 Werurwe.







Ibitekerezo 0