Bimwe mu bibazo bikunze kugaragara baka ubwizigame bwabo, usanga basiragizwa bitewe n’imikorere y’ibyo bigo itandukanye cyangwa bikabasaba kwitabaza inkiko ngo zibarenganure.
Urugero rwa hafi kuri icyo kibazo, ni Abanyarwanda basaga 1800 babaga mu Burundi mbere ya 1994, baheruka kurega Leta y’u Rwanda basaba amafaranga y’izabukuru bakoreye mu gihe babagayo.
Ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abayobozi mu bigo by’ubwiteganyirize bw’abakozi b’ibihugu umunani bigize ECASSA, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2017, Umunyamabanga Mukuru wayo, Dr. Mbarubusa Frédéric, yavuze ko bashaka gushyiraho uburyo bumwe bwo gufasha abakoze mu mahanga kubona amafaranga bizigamye.
Yagize ati “Icyo dushyira imbere ni uko abantu bakoze imyaka bizigama batataha nk’abaragiriye nyirarume (ntacyo babonye), bataha neza kandi amafaranga yabo bakayabona mu mutuzo.”
Ku kibazo cy’Abanyarwanda bakoze i Burundi ari naho aturuka, Dr Mbarubusa yavuze ko kiri kwigwaho mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ati “Icyo ni ikibazo kiri kwigwa muri EAC ariko natwe tukigaho.”
Yavuze ko amasezerano yabaye mu bihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (CEPGL), Abanyarwanda babasha kubona amafaranga y’izabukuru avuye i Burundi n’ab’i Burundi bikaba uko, kandi icyifuzo ni uko iyo mibanire myiza yagera no mu bindi bihugu.
Dr. Mbarubusa yasobanuye ko habaye ikibazo kuko uburyo ibihugu bikoresha budasa mu bijyanye na pansiyo kandi ko bari gusaba ko imbogamizi zikurwaho mu myaka itarenze ibiri.
Yagize ati “Turi gusaba ko hashyirwaho uburyo bumwe ku buryo byoroha kohereza pansiyo mu bihugu abakozi baturutsemo.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Gatera Jonathan, yavuze ko ayo mahugurwa ahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 ya ECASSA, by’umwihariko hazarebwa ibyo uyu muryango wagezeho no kureba uko warushaho kunoza serivisi.
Yagize ati “ECASSA igize imyaka 10, abayobozi bayo bari hano bareba icyo tumaze kugeraho, icyo twakora n’uko twatanga serivisi nziza ku micungire y’ibi bigega.”
Gatera yirinze kugira byinshi avuga ku kibazo cy’Abanyarwanda bareze Leta basaba guhabwa pansiyo bakoreye i Burundi kuko iyi ngingo itari buganirweho mu buryo bwihariye ariko yavuze ko guhuza imikorere y’ibigo byose bizakemura ibyo bibazo.
Yatanze urugero avuga ko mu Rwanda umukozi atangira kwizigama azi neza ingano y’inyungu azahabwa mu gihe mu bindi bihugu abimenya agiye kuyaka, akaba aribwo batangira kubara inyungu yungutse.



















TANGA IGITEKEREZO